Ndayambaje Felicien uragira Inka mu Karere ka Nyabihu yatangaje ko afite inzu yiyubakiye asobanura akeneye umukobwa bazabana.
Ndayambaje Felicien yatangaje ko ari umusore ukiri muto ukunda umwuga wo kuragira dore ari umwuga amazemo imyaka nyinshi.
Mu kiganiro twagiranye nawe yagize ati”: Njye nkunda akazi kanjye kandi nkunda kuragira dore ko kugeza ubu maze gukuramo inzu nziza, intama n’ibindi”.
Uyu musore yatangaje ko ikibazo abashumba bagira ari uko usanga bakorera abakire ntibabahembe, yagize ati:” Buriya ikibazo tugira ni uko dukorera abakire ntibaduhembe.Ndasaba abakire kujya baduhembera ku gihe”.
Ubusanzwe akazi ko kuragira gatunze benshi gusa hari abakangiza bagasebya bagenzi babo aho bakora urugomo nk’uko byemejwe na Ndayambaje Felicien.