Imbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yujuje imyaka 31

15/05/2023 11:15

Imbwa ikomoka muri Portugal inafatwa nk’aho ariyo ikuze ku Isi yujuje imyaka 31, ikomeza guca aka gahigo yagezeho bwa mbere muri Gashyantare mu 2023.

Muri Gashyantare nibwo ‘Guinness World Records’ yatangaje ko iyi mbwa izwi ku izina rya Bobi ariyo ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.

Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n’abarenga 100, birangwa n’imihango n’ibirori bya gakondo byo muri aka gace.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuva Bobi yaca agahigo ko kuba ariyo mbwa ikuze ku Isi, ikomeje gusurwa n’umubare munini w’abantu biganjemo abanyamakuru.

Nubwo iyi mbwa itakibasha kugenda no kureba neza, Leonel Costa yemeza ko nta kindi kibazo cy’ubuzima ifite, ari naho ahera yizera ko izabasha kumara indi myaka myinshi.
https://www.youtube.com/watch?v=8tft5JqpdYA&t=18s
IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

“N’ubwo ndi umushumba ariko niyujurije inzu ubu ntegereje umukobwa mwiza tuzabanamo” ! Umusore uragira Inka yahishuye ko abayeho neza yiyama abakire batajya babahemba neza – VIDEO

Next Story

Dore uburyo umugabo yakoresha bukamufasha kongera ingano y’igitsina cye mu burebure no mu mubyimba

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop