“Ntawe ukwiye ku kwinginga ngo uvuge ibyiza by’iwanyu” ! Miss Mutesi Jolly

28/05/2024 19:16

Miss Rwanda 2016 , Miss Mutesi Jolly, yagaragaje ko kuvuga neza Igihugu wavukiyemo bidasaba ngo ube uri Umunya-politike ndetse ko nawe ukwiriye kubyingingirwa.

Ni ikiganiro yagiriye ku Igicaniro TV kuri YouTube, aho yasobanuye neza uburyo Igihugu ari nya mbere mu byo abantu bose bakora ndetse ko bidasaba ngo umuntu runaka abe ari Umunya-politike kugira ngo abe kuvuga neza aho yavukiy [Igihugu cye].

Mutesi Jolly yasobanuye impamvu yatumiwe munama yitwa ‘Oxford Africa Conference’ yabereye mu Bwongereza.Yagaragaje ko ubusanzwe, inama yatumiwemo isanzwe ijyamo abantu badasanzwe ndetse avuga ko nawe ari mu bagiriwe ubuntu akajya mu mubare w’abo bantu badasanzwe.

Yagaragaje ko nyuma yo gutumirwa nawe yagize amatsiko yo gushaka kumenya impamvu ariwe bashatse gutumira nyamara ubusanzwe ari inama ikomeye.Bamusobanuriye ko impamvu ye yo gutumirwa yari ishingiye ku kuba ari urubyiruko rwo muri East Africa , ndetse ko nawe yamamaye.

Miss Jolly Mutesi avuga ko nta muntu ukwiye ku kubwiriza kuvuga neza igihugu, ati:”Ntawe ukwiye ku kwinginga ngo uvuge ibyiza by’iwanyu”.Avuga ko guhinyuza, kwamagana, abasebya igihugu bidasaba kuba umunyapolitike.

Advertising

Previous Story

Lionel Messi yaparitse imodoka kugirango asuhuze abafana

Next Story

Niwe munyarwanda 1 ugiye gukina UEFA Champions League

Latest from Imyidagaduro

Go toTop