Ammie Sweensy akomeje kurira cyane ngo kubera abasore batamwikoza kubera uko ateye, yavutse ameze mbese kubera ibintu nawe atabona uko ahindura.
Ngo ni uko afite izuru rinini rituma abasore bose bamwanga.Biba bigoye cyane kumuntu wangwa kubera uko yavutse ameze.
Uyu mukobwa we yifashe ajya ku karubanda maze ashinja abasore kumwanga kubera afite izuru rinini cyane.Mu marira menshi, uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, yavuze kuntu arambiwe kwangwa kubaho wenyine ntamusore agira umutereta.
Ibyo yabivuga anavuga ko ngo abasore Bose bamwanga kubera afite izuru rinini cyane.Yakomezaga avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko ko we yakiriye uko ameze cyane ko Ari ibintu karemano yavukanye cyangwa yavutse ariko ameze.
Yongeyeho ko Kandi nta miti nimwe ishobora guhindura uko yimereye kuko Ari ibintu yavukanye.Uyu mukobwa amashuri ye yashyize kuri TikTok, ni amashusho ashobora gutinyura abandi bameze nkawe cyangwa bateye ukundi kwemera kwiyakira bakakira uko bameze.
Source: muranganewspaper.co.ke