Umugore abinyujije mu mashusho, yihanangirije abantu bakomeje kugereranya umwana we n’igipupe ko umwana we atari igipupe.
Ubusanzwe uyu mugore anyuza umwana we ku rubuga rwa TikTok, ndetse abantu benshi bakunda kujya ahandikwa ibitecyerezo maze bakavuga ko umwana we asa n’igipupe.
Uyu mubyeyi kubera kurambirwa abo bantu bita umwana we igipupe, yafashe amashusho umwana we agaragara ubwiza bw’umwana we, ndetse aha gasopo abo Bose bita umwana we ko asa nkigipupe kandi ari umwana usanzwe.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, yagaragaje ukuntu umwana we Ari mwiza mu twenda twiza ubona ko umwana asa neza ndetse ari mwiza hubwo Atari igipupe nkuko bikunda kuvugwa n’abatari bacye ahandikwa ibitecyerezo ku mashusho aba yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK.
Uyu mubyeyi Kandi yagaragaje kuntu ababazwa n’abantu bafata itoto y’umwana we wakayipostinga barangiza bamwe bakavuga ko uwo mwana Atari umwana usanzwe ubaho ko ngo ahubwo Ari igipupe cyangwa ngo asa n’igipupe.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, amaze gukundwa nabarenga Million 1, ndetse ahandikwa ibitecyerezo hamaze kugera ibitecyerezo birenga ibihumbi 20,000.
Source: thetalk.ng