Advertising

Nta muntu usohokamo ari muzima iyo yinjiye muri uru rusengero rwa cyera

01/03/24 10:1 AM

Uru rusengero rwo mu gihugu cya Turkey rwa cyera rubitse amabanga ndetse n’imyuka itazwi kubera ko bivugwa ko iyo umuntu cyangwa inyamaswa iyariyo yose yinjiramo ngo isohokemo ari nzima. Ikigezemo cyose gihita gipfa, bivugwa ko habamo ubuvumo bihambaye cyane nindake hatazwi neza ibibamo.

 

 

Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, bamwe mu bacyerarugendo nabo ba cyera bashoboye kugere kuri uru rusengero.Icyakora bivugwa ko ubwo bahageraga basanze inyoni n’izindi nyamaswa byarapfiriye imbere y’umuryango winjira muri uru rusengero.

 

 

Ubuvumo buri kuri uru rusengero bwiswe Plutonium babwitiriye Pluto imana y’ibyo yasi. Abanti benshi bizera ko izo nyoni ninyamaswa byishwe no guhumeka urupfu kw’imana.

 

 

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na ‘Archaeological’ na  ‘Anthropological Sciences’ , buvuga ko imbere mu muryango wiru rusengero hasangwa Carbon dioxide nyinshi cyane ariyo ishobora kuba yarishe izo nyoni ninyamaswa byashatse kwinjira muri urwo rusengero.

 

 

Nk’uko byatangajwe, bavuze ko ubwo bari mu bushakashatsi n’ubundi basanze inyamashwa nyinshi zirenga 70 zarapfiriye imbere y’urwo rusengero. Bivugwa ko uri rusengero rushobora kuba rwaravumbuwe mu mwaka 190 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu Kirisito.

 

 

Icyakora bavuga ko n’ubwo basanze izo nyamaswa zarapfiriye ariko bavuga ko abantu bo badashobora gupfa. Nubwo carbon dioxide arimbi ariko Iba aho ishobora kwica inyamashwa ariko ntishobora kwica umuntu kuko ngo ikiremwamuntu ninyamaswa ntago binganya ubushobozi mu guhumeka.

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com

Previous Story

Davido yagiranye ibihe byiza n’impanga ze

Next Story

Uganda: Bamwe mu bakozi bakoraga amashanyarazi bateye inda abakobwa 31 bo mu gace bakoragamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop