Advertising

Davido yagiranye ibihe byiza n’impanga ze

03/01/2024 09:03

Umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye nka Davido , yasohokanye n’umugore we Chioma n’impanga zabo.

https://www.youtube.com/watch?v=pwE2iVIOzIg

Abafana be bashimishijwe n’amashusho uyu muhanzi yashyize hanze ari kumwe n’abana be, umugore we n’impanga ze bigaragara ko bishimye.

Davido waherukaga kwerekana ifoto akina n’amafaranga ($), yongeye gushimirwa umutima wo kwita kubana be n’umugore we Chioma.

Umwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho harimo uwitwa Fatima wagize ati:” Ariko ukuri kuravugwa pe, Chioma ni umukobwa mwiza kandi arakunzwe, imyitwarire ye itandukanye n’iyabandi bakobwa bo hanze aha ( Slay Queens out there) muri Lagos.Akwiriye ibintu byiza.Ubu ari kwishimira kuba umwamikazi”.

Uwitwa Emmy Rez , yagize ati:” Woow , ni byiza kumubonana n’umuryango we pe, muri uku Kwezi kwa Ukuboza, uyu musore yarakoze cyane”

Uretse abandi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye Davido yakomewe amashyi kubwo kwitwara neza, agasohokana umuryango we.

https://www.youtube.com/watch?v=pwE2iVIOzIg

Previous Story

Nyanza : Umugabo yanizwe n’inyama arapfa

Next Story

Nta muntu usohokamo ari muzima iyo yinjiye muri uru rusengero rwa cyera

Latest from Imyidagaduro

Go toTop