Uganda: Bamwe mu bakozi bakoraga amashanyarazi bateye inda abakobwa 31 bo mu gace bakoragamo

03/01/2024 10:25

Mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyamugasani rwo mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kayrumba kuva muri 2017 byaje kurangira bamwe mu bakozi bakoze mu kubaka urwo rugomero batera inda bamwe mu bakobwa 31 batuye muri Ako gace.

 

 

Nk’uko byatangajwe n’umuyobizi w’Akarere waho, yavuze ko bamwe mu bakozi bubatse aho hantu bateye inda abagore ndetse n’abakobwa 31, ndetse ko harimo n’abakobwa batewe inda bafite imyaka 15 gusa muri abo 31.

 

 

Ubuyobozi bwo muri ako gace bukomeje kuvuga ko buri gukora uko bushoboye kugira ngo abo bagabo bateye inda abo bakobwa bose kugaruka bakita ku bana kuko ngo bateye inda gusa maze bahita bigendera ntibongera kugaruka kureba ibyo basize bakoze.

 

 

Icyakora abo bakobwa batewe inda bakomeje gushinjwa kutiyitaho n’abantu bakoresha imbugankoranyamaga kuko ngo batewe inda batafashwe kungufu.

 

 

Sibyo gusa nk’uko umuyobozi w’Akarere k’aho yabivuze, yavuze ko mu batewe inda harimo abagore, abantu bakaba bari kwibaza kuntu abo bagore bemeye kuryamana nabo bakozi kugera ubwo baterwa inda Kandi u usanzwe bafite abagabo.

 

Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko abakwiye gufashwa Ari abo bafite imyaka 15 batewe inda kuko ngo bo bishoboka ko bashobora kuba barashutswe nabo bagabo.

 

 

 

 

Source: ntrb.co.ug

 

 

Advertising

Previous Story

Nta muntu usohokamo ari muzima iyo yinjiye muri uru rusengero rwa cyera

Next Story

Umupasiteri uherutse kuvuga ko yatanzemo igitambo nyina n’abana be n’abamwe mu bayoboke be yapfuye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop