Imineke ni imwe mu mbuto ziribwa cyane ndetse zikundwa n’abatari bacye hano mu isi kubera uburyohe bwayo ndetse nuko igirira akamaro umubiri.
Tugiye kuvuga ku buzima waba ufite ndetse akaba Atari byiza kuri wowe kurya imineke myinshi kuko yakwangiriza ubuzima. Ku bantu barwaye Diabete, ni byiza kurwanya isukari nyinshi mu mubiri wawe.
Imineke igira isukari muri yo ndetse igiramo Vitamin C, ikagiramo potassium aribyo bishoboro gutuma isukari yo mu mubiri cyangwa se mu maraso yiyongera.
Ni byiza rero ko umuntu ufite cyangwa se urwaye Diabete yirinda kurya imineke myinshi kuko ishoboro kongera isukari nyinshi mu mubiri bityo agakomeza kuzahazwa na Diabete.Umuntu urwaye Impyiko, imineke igira ikitwa Potassium muriyo nyinshi cyane.
Iyo potassium rero igira ingaruka nyinshi ku muntu ufite ikibazo ku mpyiko rero bikaba byiza ko umuntu urwaye Impyiko yakirinda kurya imineke myinshi kuko yamwangiriza ubuzima.
Nubwo imineke ari imbuto zikundwa n’abatari bacye ariko si myiza ku bantu bafite ubuzima bwihariye. Cyane nkabarwaye Diabete, Impyiko ni byiza ko bagenga ndetse bakarya imineke ibaze dore ko imyinshi igira ingaruka zitari nziza mu buzima bwabo.
Source: vocal.media