Umuririmbyi umaze kubaka izina mu njyana zo kuramya no guhimbaza imana Ishimwe joshua umenyerewe nka Ishimwe Josh yagarutse ku myitwarire idakwiye kuranga umwana kabone niyo yaba adafite ababyeyi.
Ishimwe josh umaze kumenyekana kubera ijwi ryiza riherekeranya no gusubiramo bimwe mubihangano byo hambere akabiha ubushya ariko yibanda kubihangano byaririmbiwe Imana.
Yavuze ko n’ubwo umwana uri muryango w’ababyeyi kunda kugira ikinyaburya n’uburere ahabwa n’ababyeyi , ariko nta mwana ukwiye kwitwaza ko adafite ababyeyi ngo bibe intandaro yo kugira imyitwarire idahwitse.
Yagize ati:”. Nibyo koko abana iyo badafite umuntu ubareberera bakunda guhinduka ibirara cyangwa ibirumbo, ariko ntibivuze ko n’abana bafite ababyeyi bataba ibirara cyangwa ngo bananirane ,ahubwo umwana akwiye gutekereza agahitamo igikwiye, akiha intego igatuma agira n’imyitwarire ihamye.”
Joshi Ishimwe yanacyebuye ababyeyi batererana abana ntibaganire ati sibyiza ababyeyi bakwiye kuba maso bagafasha abana bakabaha umurongo.Joshi Ishimwe yamenyekanye mu gufata indirimbo zo mu kiliziya gaturika zakunzwe akaziha ishusho nshya ,twavuga nka reka ndate imana data, Rumuri rutazima n’izindi.
Ubusanzwe kuba imfubyi, kuvukira mu muryango urimo amakimbirane biri mubituma abana bahindura imyitwarira bikabaya byanabagirango ingaruka zo kuba inzererezi. Fata umwana wese nkuwawe umuhe uburere buboneye.