“Nta gikundiro mfite, nta n’inshuti ngira , nanjye ubwanjye ndiyanga” ! Agahinda ka Niyobugingo Molvis

02/06/24 17:1 PM
1 min read

Si byiza kwiyanga cyangwa kwigaragariza ko utari mwiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk’uko uyu musore yabivuze ko we hari igihe cyageze nawe akiyanga.Mu kiganiro yagiranye na Gerard Mbabazi, uyu musore yagaragaje ko yigeze gutegura ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko akabura umuntu n’umwe uza kwifatanya nawe nyamara ibintu byose yabyiguriye ndetse yanabatumiye bituma yigendera inshuti ye itumira abantu barabyirira we yagiye.

 

Yagize ati:”Nageze iyi nshaka abo mpa urukundo ndababura.Tekereza aho wowe ufata urukundo rwawe waha abantu, ukarushyira mu kintu kitari buvuge, mu kintu kitaragira icyo kikubwira , kitari bugire ikintu kikwereka, akaba ariho urushyira”.Uyu musore yakomeje avuga ko atari yakora ibirori by’isabukuru y’amavuko ye , agaragaza ko n’igihe yigeze kubitekereza yatumiye abantu akababura.

 

Ati:”Tekereza ko muri iyo myaka 20 ishize ntari nakora ibirori by’isabukuru y’amavuko yanjye.Sindabikora, nigeze no kuvuga ngo , ni gute nuzuza imyaka makumyabiri n’ingahe ntarakora ibirori by’isabukuru y’amavuko yanjye ? Ntegura ikirori ngura ibintu byose bikenewe,habura abantu baza, narabahamagaye ndababura, maze kubabura mbisiga aho ndigendera.Umushuti wanjye ni we wabibonye , abona biraho binshanze ahita ahamagara inshuti ze nagarutse byose byagiye”.

 

Uyu musore yakomeje avuga ko ajya akumbura ko abantu bamuhamagara cyangwa ngo bamwandikire ngo bavugane bisanzwe.Niyobuhungiro yavuze ko nta kintu na kimwe akunda haba umuziki , indirimbo cyangwa ibyo bintu bigatuma atagira abantu atakambira.

REBA HANO IKIGANIRO CY’UYU MUSORE

Go toTop