Kenya: Pasiteri wicishije abakirisitu be inzara arigushinjwa ibyaha 191

06/02/2024 17:08

Mu gihugu cya Kenya, umuyobozi w’urusengero rwapfiriyemo abayoboke benshi cyane bazize inzara [Kwiyiriza ubusa], yagejejwe mu Butabera ho ashinjwa ibyaha bigera ku 191 byose.Uyu mu pasiteri witwa Paul Mackenzie wamenyekanye mu nkuru z’aba bayoboke be bapfuye kubera inzara hamwe n’aband bayobozi 29 bafatanyije kuyobora Itorero ryitwa ‘Good News International Church’ bahakanye ibyaha byose bashinjwa imbere y’Ubutabera mu gace ka Malindi.

 

Abandi bantu basaga 400 bakuwe mu itongo bivugwa ko ari irya Paul Machenzie dore ko mbere yari yabanjee kuregwa ibyaha birimo ; Iterabwoba, guhohotera abana, gusa imbere y’ubutabera byose yabihakanye.Paul Mackenzie yari mu gihano cyo gukwirakwiza amashusho [Filime] y’inyigisho ze zitavuzweho rumwe ndetse nta ruhushya abifitiye.Bamwe mu baganiriye na BBC dukesha iyi nkuru bavuze ko ngo Pasiteri Mackenzie yabahatiraga kwisonzesha kugira ngo bagere mu Ijuru gusa we kavuga ko nta muntu n’umwe yigeze ahatira kwisonzesh.

 

“ABANA BARIMO BARARIRA KUBERA INZARA” , BAREKE BAPFE ,..

 

Aba batanze ubutumwa bavuga ko yabasabaga kwiyicisha inzara  nka kimwe mu bimenyetso byerekanako bemera ibyo yigisha.Mu mashusho menshi yafashwe , nta gihamya na kimwe cyerekanako Mackenzie abasaba kumara igihe batarya cyakora hakumvikanamo aho abasaba ko bagomba kwitangira icyo bemera kugera no ku gupfa.Muri aya mashusho hari aho agira ati:”Hari abantu badashaka no kuvuga ‘Yesu’ ahubwo bakavuga ngo abana babo barimo kurira kuko bashonje , bareke bapfe, aho hari ikibazo?

 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, Mackenzie  yahakanye ko ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.Abajijwe kuby’uko hari ahantu basanze abantu bafungiye,nabyo yarabihakanye.Abacamanza basabye ko akomeza gufungwa mu gihe hari iperereza rigikorwa.Mu Kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2023 nibwo Mackenzie yahamwe n’icyaha cyo kuba hari ikigo yari afite gitunganya filime mu buryo butemewe kitanazwi agakwirakwiza izo filime atabiherewe uburenganzira n’amategeko.

 

Isoko: BBC

Advertising

Previous Story

Abakinnyi ba Congo basabye ikintu gikomeye mbere yo kujya mu Kibuga

Next Story

“Nta gikundiro mfite, nta n’inshuti ngira , nanjye ubwanjye ndiyanga” ! Agahinda ka Niyobugingo Molvis

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop