Advertising

RDF: Abasirikare 624 binjiye mu ngabo z’u Rwanda – AMAFOTO

15/04/2024 20:36

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata nibwo abasirikare bagera kuri 624 barimo abakobwa 51 , abofisiye 33 barangije amasomo yabo ya Gisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.Aba basoje amasomo y’abofisiye , abinjiza mu ngabo z’u Rwanda, RDF.Umuhango wo ku binjiza mu ngabo z’u Rwanda wabereye mu Karere ka Bugesera, ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Muri aba basoje amasomo ya Gisirikare harimo abofisiye bagera kuri 522 bahawe amasomo ya Gisirikare n’imyitozo mu gihe cy’umwaka.Harimo 102 bize amasomo y’umwuga wa Gisirikare bayafatanya n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda bashaka impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.Harimo abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Brig Gen Franco Rutagengwa avuga ko iri shuri rya Gisirikare rya Gako rifite inshingano zo kwigisha abasore n’inkumi batoranyijwe batoranyijwe kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye bakongerwa ubumenyi, indangagaciro , imikorere n’imyifatire myiza ya Gisirikare.Uyu niwe Muyobozi w’Iri shuri.

Ati:”Ibi byose aba banyeshuri bari imbere yanyu barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi ntayegayezwa mu kurinda Igihugu cyacu, Amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bagenerwaho kugihagararira”.Muri abo basirikare basoje amasomo , ni abo mu cyiciro cya 11 mu banyuze mu ishuri rya Gako gusa 25 muri bo , ntibabashije gusozanya n’abandi ayo masomo.Brig Gen Franco Rutagengwa yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda , kumurongo , n’Icyerekezo cyiza akomeje guha Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu bijyanye n’imyagukire yaryo.

Abakobwa binjiye mu ngabo z’u Rwanda

Isoko: Umuseke

Kwamamaza

Previous Story

Nkurunziza Jean Paul n’umugore we bibarutse imfura

Next Story

AS Kigali yahagamye APR FC – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop