Nkore iki ?: Umusore dukundana yanyambitse impeta nyuma y’ukwezi tumaranye ariko natinye kuyambara mukazi

21/09/2023 13:25

Umukobwa afite umusore bamaranye ukwezi kumwe gusa bakundana ndetse muri uko kwezi akamusaba ko babana yagaragaje ko abangamiwe n’impeta yambwitswe.

 

 

N’ubwo bimeze bityo ariko uyu mukobwa afite ikibazo gikomeye kuko afite uwo agikunda atari arikuramo none akaba yagize ubwoba bwo kwambara impeta.Uyu mukobwa wagowe n’umwanzuro yafashe wo kwemera impeta yahawe n’uwo musore atarizera neza , yemeza ko yakundanye n’uwo musore wamusabye ko babana amaze igihe gito avuye mu rukundi rukundo bikaba ariyo mpamvu ngo yari atarakira ko yaruvuyemo, none aragisha inama.

 

Yagize ati:” Sinzi niba arinjye munyamakosa ariko wenda ibyambayeho byabaye no kubandi cyangwa nawe uri gusoma iyi nkuru byakubayeho.Mu by’ukuri , njyewe nahoze nkundana n’umusore cyane pe, turakundana kuko iteka duhora tuganira kuri ejo hazaza hacu twembi ndetse tukaganira ku buryo twakoresha tukarushaho kwegeza urukundo rwacu imbere cyane.

 

 

Urukundo twakundanye nyuma naje gusanga harimo amayobera kuko ari urukundo rwamaze ukwezi kumwe ubundi najya kubona nkabona azanye indabo n’impeta akansaba ko tubana , yatumiye inshuti zanjye n’ize kuburyo natunguwe nkabura uko nabigenza ngo muhakanire pe.Urukundo rwanjye kuri we rwari rumaze ukwezi kumwe gusa.

 

 

Mu by’ukuri kugeza ubu mfite ubwoba , hari uwo ntari nikuramo ku buryo ntekereza ko byihuse kunyambika impeta.Iteka ngira ubwoba bwo kuba nayambara nkayisohokana murugo iwacu nkayinjyana mukazi cyangwa nkayereka inshuti, sinzi uko bamfata mu gihe bazaba bambonye ndimo kwicuza ku mwanzuro nafashe kandi aribo banshyigikiye.Mungire inama rero nk’uko muzigira abandi kandi n’undi wagize ikibazo nk’icyanjye yumvireho kuko ndabangamiwe cyane kandi numvise uko bimera”.

 

 

Uyu mukobwa yemeje ko n’ubwo akundana n’uyu musore yari ataramukunda cyane ku rwego rwo kwemera kubana nawe.Nawe niba ufite ubuhamya cyangwa ukaba ushaka kugisha inama , twandikire kuri watsapp yacu utugezeho ikibaz cyawe.

Advertising

Previous Story

Dore ubusobanuro , imico n’imiterere y’abantu bitwa amazina arimo Alexis na Amiel

Next Story

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe n’abantu cyane muri 2019 yahakanye amakuru arimo kumuvugwaho nyuma yo kubengwa n’umusore wamwambitse impeta akirongorera undi hadaciye kabiri

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop