Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe n’abantu cyane muri 2019 yahakanye amakuru arimo kumuvugwaho nyuma yo kubengwa n’umusore wamwambitse impeta akirongorera undi hadaciye kabiri

21/09/2023 13:59

Miss Mwiseneza Josiane yahakanye amakuru arimo kumuvugwaho nyuma yo kwangwa n’umusore wamwambuye impeta akishakira undi. Josiane yahakanye amakuru yavugwa ko yarwaye indwara y’agahinda gakabije (Depression).

 

 

Mwiseneza Josiane aherutse gukundana n’umusore ndetse urukundo rwabo rugera kure , abantu benshi bararumenya, haciye kabiri, amakuru yakwirakwiye hirya no hino avuga ko uwo musore yaje kwanga Miss Josiane yari yarambitse impeta ahubwo akikundanira n’undi bakabana.Nyuma uyu mwari ufite izina ‘Miss’ kumazina ye muri rubanda, yahise ahinduka inkuru bamuhindura igitaramo ndetse bamwe bemeza ko ngo yananutse cyane ugereranyije n’uko yari ameze mbere.

 

 

Benshi bemeza ko Miss Mwiseneza yari yarakunze cyane uwo musore batandukanye amubenze  bakabihuza n’uko afite izina muri rubanda bemeza ko we ashobora kubifata nko guseba bikamugiraho ingaruka.Uretse Josiane ibi ni ibintu bisanzwe , gusa abo bibaho ntabwo bamenyekana, rero kucyamamare biba ibindi bindi kuko bituma Isi imwota.

 

 

 

Miss Josiane, yagize ati:”Yego muri iyi minsi uko nsigaye ngana bitandukanye na mbere rwose, ariko nagiye numva abantu bamvugaho ibintu byinshi byaba byaranteye kunanuka harimo n’ibyo byo kuba naranzwe n’umuhungu  hanyuma nkarwara ihungabana bikantera kunanuka.Gusa ariko njyewe ubwanjye nagirango mbihere ukuri kutari ibyo muba mwuvise ahandi, ntabwo nigeze ndwara agahinda gakabije, ngo ni uko umuhungu twakundanye yanyanze, reka reka rwose ntabwo aribyo.

 

 

Yego Ibyo birababaza kumuntu uwo ari we wese kuko turi ibiremwamuntu ariko ntabwo byageza kurwego rwo kurwara ihungabana”.Uyu mukobwa yasobanuye ko ngo ntamuhungu ubaho ushobora kumutera guhungabana ngo ni uko bashwanye nk’ibisigaye byarateye muri iyi minsi.Uyu mukobwa yavuze ko ibishobora gutuma ananuka ari byinshi harimo kuba afite ibintu byinshi bimuhugije bidatuma abona umwanya uhagije wo kwiyitaho na cyane ko ngo ari kwita kumasomo ye nk’uko Inyarwanda ibitangaza.

Advertising

Previous Story

Nkore iki ?: Umusore dukundana yanyambitse impeta nyuma y’ukwezi tumaranye ariko natinye kuyambara mukazi

Next Story

Biravugwa ko Eric Semuhungu yagejejwe mu Rwanda yirukanwe muri Amerika azizwa gufata umusore mugenzi we kungufu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop