Nkore Iki ?: Umugabo wanjye yateye inda mukuru wanjye kandi namukundaga cyane

26/01/2024 14:27

Umugore yagishije inama agaragaza ko Umugabo we yateye inda mukuru we bavuka munda imwe kandi yamukundaga cyane.Uyu mugore wagaragaje ko babyaranye ndetse bakaba bari babanye neza mu mahoro ntabwo yigeze agaragaza ko ashaka kumusiga cyangwa gukomeza kubana nawe ataragirwa inama n’abakunzi bacu ba UMUNSI.COM nawe niba ufite ikibazo twandikire kuri Email yacu Info@Umunsi.com, .

Mu butumwa bwe yagize ati:” Muraho neza nshuti z’Imana.Ndi umubyeyi ubyaye kabiri ufite umugabo umwe kandi umukunda cyane.Nukuri nabonye hari abo mugira inama none nanjye ndashaka ko muyingira kandi ndaremerewe cyane.Niba hari n’undi ufite ikibazo nk’iki cyanjye ngiye kubagezaho nawe ashobora kwigira ku nama zanyu nawe akazaziha undi azabona tukarushaho tubaka ingo zacu zitaburamo ibigeragezo.

DORE UKO IKIBAZO CYANJYE GITEYE : Njye nahuye n’umugabo wanjye twigana mu mashuri yisumbuye, twahuye ntamuzi nawe atanzi ariko uko twamaranye igihe ni nako twakomeje kugenda tumenyana , tukajya duhorana , abantu baratumenya, dukundana tutabizi kubera igitutu n’amagambo y’abantu yahoraga adushyira kandi nyamara hagati yacu ari nta numwe wigeze abwira mugenzi we ko amukunda.Umubano wacu warakomeje , utera imbere, turiga turarangiza.

Tukirangiza kwiga nibwo yansabye niba namubera umugore ndabyemera kuko nabonaga ntayandi mahitamo mfite kandi burya muri icyo gihe yari yaramaze kugira ngo umugore kuko sinasibaga kujya kumureba aho yari atuye muri Getho ye.Twabwiye ababyeyi ibyacu babanza kubyanga ariko nyuma barabyemera turabana tubyarana abana babiri umwe afite imyaka 8 undi afite imyaka 3.

Mu minsi yashize mukuru wanjye yaje kudusura avuga ko azamara iminsi 5 ariko muri iyo minsi nkajya mbasigana murugo nkajya ku kazi kuko umugabo wanjye akora mu ijoro gusa ( Kumanywa yirirwaga murugo).Muri icyo cyumweru kirangiye umukobwa yarahambiriye arataha kuko ntarinzi ibyo bakoze naramuherekeje ndetse muha n’ibyo gucyura ariko nyuma yashize ameze 7 natunguwe no kubona agarutse avuga ko umugabo wanjye ariwe wamuteye inda kandi ko ntahandi agomba kujya uretse kuza agatungwa nawe.

Bavandimwe rero numiwe nabuze amahitamo, Ese uyu mugabo mwemere cyangwa mutane n’uyu muvandimwe wanjye yateye inda.Mungire inama kuko mpagumye nabana n’umuvandimwe wanjye dusangiye umugabo kandi nanone ahandi niho ibyanjye biri.Murakoze”.

Nawe niba ufite ikibazo ushaka kugisha inama twandikire kuri Email Info@umunsi.com

Advertising

Previous Story

Undi mukuru w’Igihugu ukomeye yageze mu Rwanda

Next Story

M23 yavuze icyo igihe gukora nyuma y’aho FARDC yivuganiye abasivile 20 ikoresheje imbuga za Rutura

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop