Undi mukuru w’Igihugu ukomeye yageze mu Rwanda

26/01/2024 10:28

Perezida Filipe  Nyusi wa Mozambique yageze mu Rwanda aho yakiriwe na H.E Paul Kagame bagirana ibiganiro bigamije kongera ingufu imikoranire y’ibihugu byombi.Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  bwanyujijwe kuri X [yahoze yitwa Twitter] , mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki 25 Mutarama , buvuga ko Perezida Filipe Nyusi yakiriwe na H.E Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama.

 

Perezidansi y’u Rwanda yagize ati:”Ku mugoroba washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze,ku gukomeza kongerera  ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye”.Perezida Kagame wakiriye Nyusi kuri uyu wa Kane , ku munsi umwe yanakiriyeho Perezida w’Inzibacyuho wa Guinee Conakry Lt Gen. MAMANDY Doumbouya.Doumbouya nawe yakiriwe na H.E Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2024.

Advertising

Previous Story

Meddy n’umugore we baganeye Ange Daniella ubutumwa bukomeye

Next Story

Nkore Iki ?: Umugabo wanjye yateye inda mukuru wanjye kandi namukundaga cyane

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop