Advertising

NKORE IKI?: Natanze ubusugi bwanjye nkiri muto barambabaza none aho bigeze ndumva abasore narabanze kandi hari uri ku nsaba ko dukundana

01/03/25 18:1 PM

Nyuma yo gukundana n’abatari bake bose bamwangiza bakagenda, aragisha inama niba yakwemerera undi avuga ko ari uwa 19 urimo kumusaba gukundana ariko akamubwira ko azamushyira mu rugo atari nk’abandi.

Umukobwa yagishije inama avuga uburyo yakundanye akiri muto , akimariramo abasore ariko uwo bakundanye wese hashira kabiri agahita yigendera akamusiga. Uyu mukobwa ari baza niba yitamo gukundana kuko ngo hari undi umushaka ariko akaba afite ubwoba bwo gusubira mu rukundo.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Muraho basomyi ba UMUNSI.COM , namwe banyamakuru bayo, nanjye ndabakunda, nkunda inkuru mutugezaho kuko ziratwubaka ariko mu by’ukuri mfite ikibazo gikomeye cyane ku buryo nkeneye inama zanyu by’umwihariko inama zawe wowe uri gusoma iyi nkuru ikubiyemo ubutumwa bw’inkundo mbi nanyuzemo ariko bakaba bashaka kurunsubizamo”.

Yakomeje agira ati:”Ndi umukobwa mwiza, w’imibiri yombi, ariko witonda cyane. Ntabwo nigeze nkubagana ngo nsambane mu buto bwanjye rwose kuko numvaga ko umugabo wanjye nzamufungurira agaseke ke, akishimira ko yashatse umugore mwiza ukiri wese, uzamuha umwambaro we ukiri mushya. Ni uko byagenze kugeza mu mwaka wa 2000 ubwi nahuraga n’umusore wa mbere akansaba ko dukundana”.

“Narindi mu Isomero ryo ku Ishuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere aho twiganaga. Yaramfashe aransoma ndamwishikuza ambwira ko akunda, ndetse kuva uwo munsi ntabwo yarekeye, nibwo namenye ko hanze aha hari abasore b’indaya bagendereye kwifuza kwambika ubusa abakobwa bose ubundi bakabata. Nibwo namenye ko abasore barata ibitsina byabo, bagatekereza ko gusambanya umukobwa cyangwa kuryamana nawe birabagira ibitabashwa kandi nyamara bibagira  inyamaswa.

Nibwo namenyeko ko umusore wese uca inyuma uwo bakundana cyangwa akamufata nabi, iteka ahura n’isomo ry’ubuzima. Narakunze biba iby’ubusa, kuko uwo musore yanshakaga inyuma buri munsi, nahindura ngasanga ari kumwe na runaka yitwaza ko bandusha mu mbavu nto”.

Ati:”Yabaye uwa mbere ariko byarangiye babaye benshi ku buryo urimo kunyirukaho ubu muri 2025 ari umusore wa 19 kandi mfite imyaka 33 nta cyizere cy’urugo kuko utansize ngaramye akagenda, yantumiye mu bukwe bwe. Ni agahinda kuburyo kugeza ubu nanze buri gitsina gabo cyose aho kiva ki kagera”.

Agisha inama yagize ati::”Ngaho basomyi mbanyuriyemo muri make, mu ngire inama nukuri. Ese uyu musore wanyihambiriyeho, ushaka nsubira mu rukundo, akambwira ko ankunda ndetse ngo tuzabana mwemerere? Ese ubundi koko urukundo rubaho ?”.

Murakoze, nizeye ko ubufasha bwanyu bumbera ingabo , bukankura mu gihiraho kuko ndashaka kumenya umusore mwiza uko yaba asa”.

Nyuma yo kugira inama uyu mukobwa utifuje ko amazina ye atangazwa , nawe wagisha inama inyuze kuri Email yacu Info@Umunsi.com

 

2 Comments

  1. Igikomere ch’urukundo gikizwaga nogukundana ntakindi chagukiza Ako kababaro uretse urukundo ugomba kubigendamo buhoro kuko urukundo rwanyarwo ntigwingingwa nagato ahubwo rurizana

  2. mwiriwe neza,inama na mugira nuko yakemerera uwo ushaka ko bubaka urugo mbese akirinda ko amushyira mu mutego nk’uwo yaguyemo mbere mbese akabashaka kugera murugo bataryamanye ikindi wirinde kumubwira love story waciyemo kugirango utagwa mu mutego waguyemo mbere murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop

Don't Miss