Nkore iki ? : Nashakanye n’umukobwa mwiza nziko ari isugi none twageze mu gitanda ndibura

by
28/11/2023 15:23

Umugabo aragisha inama nyuma yo gushyingirwa n’umukobwa wari yaramubwiye ko ari isugi bagera mu rugo rushya rw’abageni agasanga ntacyo arimo gukora.

Muri uku kugisha inama yagize ati:” Muraho neza, amazina njye singombwa ko nyavuga kuko ndimo kubagisha inama.Mfite ikibazo kinkomereye cyane kandi ntabwo nakibwira ababyeyi cyangwa izindi nshuti kuko kiragayitse.

“Umukobwa twakundanye ambwira ko ari isugi ndetse akanga no kumpa ambwira ko tubikoze nshobora ku mwanga cyangwa nka mutererana , akavuga ko icyo gihe nshobora kuba ngo namaze kubona ibyo nshaka.

“Naramuretse, turakundana, ndamukundwakaza, muha impano, mufasha muri byose kugera ku munsi w’ubukwe ababyeyi baradushyigikira.

“Icyangoye rero ni igihe twari tugeze mu cyumba cy’umugabo n’umugore aho bari badusasiye.Nukuri narimfite ibyishimo bitagira uko bisa , numva mukunze cyane.

“Twarakinnye karahava, namukoraho agasimbuka, gusa kuko amaherezo y’inzira yari munzu, byaje kurangira ngezeyo ariko ndibura , nagize agahinda nicara kuburiri ndarira, nibaza uko mbigenza , nibaza niba ndatereshaho ikindi ariko mbura igisubizo.

Ni umukobwa mwiza nakundaga cyane , ngaho namwe mu ngire inama. Ese mute , ese nemere nsebereye kuko bigaragara ko yaryamanye cyane ? Ese nkore iki “.

NIBA NAWE UFITE IKIBAZO UKABA USHAKA KUGISHA INAMA TWANDIKIRE KURI EMAIL YACU, Info@Umunsi.com

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuturage yakoze urugendo rurerure azanira impano z’inkoko abanyamakuru b’imikino ba RBA

Next Story

Umugore wa Will Smith wavuzweho ubutinganyi , yatangaje ko we n’umugabo we bazakomeza gukundana uko byagenda kose

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop