Advertising

Njye nanywaga inzoga nkabyina nasinze cyane kugera n’aho nkubita abagabo ! Jamila

18/02/2024 13:09

Umwe mu bagore bemera ko Imana ikora kandi ikura umuntu kure n’uyu mugore witwa Jamila nawe arimo. Yavuze byinshi mu buzima bwe yanyuzemo Mbere Yuko Imana imuhindurira ubuzima ngo ahinduke ave mu businzi.

 

Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro Inkuru yanjye, nibwo yavuze uburyo yahoze ari umusinzi ndetse ko yajyaga akubita abagabo, ariko bikaba byarahindutse dore ko kuri ubu ari umwe mu babyeyi bashima cyane imirimo Imana ikora.

 

Ubusanzwe uyu mugore avuga ko cyera akiri mu myaka ye y’ubukumi yari umwe mu basinzikazi ndetse barusha abagabo gudinda bariho muri icyo gihe mu gace yavukagamo dore cyane  ko ngo yari yaramamaye.

 

Yavuze ko ubwo yajyaga mu kabari kunywa amayogo yazinywaga hahandi indirimbo yose yajyagamo yayibyinaga mpaka akagera hasi, akongera ejo akagaruka mbese ngo ubuzima bwe bwari ugusinda gusa aho yabonaga ko ntahazaza heza afite.

 

Sibyo gusa, kuko umunyamakuru Gerard Mbabazi yamubajije Niba atararwanaga maze uyu mugore avuga ko usibye kurwana gusa n’abagabo yabakubitaga. Yavuze ko yigeze gukubita umugabo akamuterure ajugunya muri borudire yo ku muhanda.

 

Ni mu kiganiro yigeye ubwuzu ku kireba dore ko uyu mugore yabivuganaga urwenya rwinshi kuburyo utarambirwa kumureba. Icyakora uyu mugore yavuze ko Imana ikora kuko yamuhinduriye ubuzima arakizwa ndetse inzoga azivaho. Ahamya ko ari umwe mu rugero rwiza rwo guhamya ugukora kw’Imana.

Previous Story

Meddy agiye kuba Pasiteri ?

Next Story

Njye ncuruza ibibuno, kirazira gutera nabi uri i Kigali ! Diana

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop