Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko byatekerejweho.
Impano zifatika zirashobora kwishimirwa bidasanzwe, mugihe izindi nk’amatike y’igitaramo cyangwa amasomo yo guteka akenshi bitera kwibuka nditse nibyibagirane.
Mu gihe utegura guha impano inshuti yawe, umukunzi se, cyangwa umuvandimwe, umunsi.com twaguteguriye ibintu ugomba kubanza kugenzura kugira ngo impano yawe izahabwe agaciro.
Dore bimwe mu byo wamuha ukurikije ibyo akunda ndetse unakurikije ubushobozi ufite.Niba akunda kurimba : Jacket yo kwifubika, accessoires( ingofero, ceinture, cravate… ), undi mwenda ugezweho ataragura , imyenda yo kurarana, cyangwa undi mwambaro ariko adafite
Niba akunda kwiyitaho : Umunsi muri spa, massage ahantu heza, soin du visage, boite ya maquillage( make up) bijoux, plantes z’imisatsi, parfum,
Niba akunda ibintu bya electronic : Ipad, smartphone, pochette, ecouteur, camera, flash disk ifite ubushobozi bunini, cyangwa akantu kadasanzwe nko kuyakwambara ku kaboko
Niba akunda gusabana n’abantu : Restaurant, ahantu hateguwe ibya saint valentin, ijoro muri hotel nziza
Niba akunda kwihugura : igitabo,DVD iriho film, DVD iriho documentaire ijyanye n’ibyo akunda
Niba akunda gutembera : ticket y ‘indege, mujye ahantu kure gato, musure abantu niba bahari munatembere, murebe ibintu bishya cyangwa ubwiza nyaburanga
Niba akunda kuba ahantu heza : amashuka, Vase nini nziza, tableau yo gutegura, Itara ryo gutegura, ibindi bintu by’ubukorikori byo gutegura, tapis,
Niba akunda sport : tenue yo gukorana, igikoresho( igare, umugozi, Tapis roulant, akantu ko gukoresha abdominaux, abonnement yo koga cyangwa gukora gym)
Niba akunda guteka : mugurire utumashini two guteka, igitabo cyirimo ibyo guteka, umutekere,
Kuri izo mpano Ushobora kongeraho indabyo cyane cyane ari umukobwa ndetse n’ikarita iriho amagambo meza.
Umuntu yashatse guha umuntu impano ntiyayibura, ntago bisaba ubushobozi buhambaye, bisaba ubushake. Hari umuhanga wanditse ngo « nubwo burigihe gutanga impano biterekana ko ukunda umuntu, ariko nanone ntiwakunda umuntu utagira icyo umuha ».Impano rero ikwiye kuba ivuye ku mutima kandi yatekerejweho.
Niba hari icyo ubona twibagiwe wakidusangiza muri comment cyangwa ukatwandikira kumbuga nkoranyambaga zacu. Umuryango mugari w’Umunsi.com turabakunda. Turabanyu!