Umuhanzi Niyo Bosco wari umaze igihe acecetse yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Eminado’ igaruka kubikorwa bya muranze uyu mwaka wa 2023 no mu buzima bwe.
Ubusanzwe ijambo Eminado yitiriye iyi ndirimbo, rikomoka mu Rurumi rwo muri Nigeria [ Yoruba ].Ni izina [ Ijambo ] risobanuye umuntu wubahirwa ibyo yakoze, cyangwa wageze kuri byinshi.
Niyo Bosco uzwiho kwandika indirimbo ziganje mu butumwa, yahuje izina Eminado n’ubuzima bwe mu mashusho yayo aho yahereye mu bwana bwe acurangira ku muhanda akagera igihe yari amaze kubaka izina.
Niyo Bosco yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo nshya dore ko yaherukaga iyitwa Buriyana na Urugi.
Ni indirimbo yakozwe na Loader , John Elarts na Kikac Music bafasha Niyo Bosco muri muzika.