Advertising

Ykee Benda yagizwe umuyobozi w’ishuri

29/12/2023 08:08

Umuhanzi Ykee Benda ufitanye na Marina indirimbo yagizwe umuyobozi w’Ikigo muri Uganda cyitwa Golden High School giherereye ahitwa Nsangu.

Mu minsi ishize nibwo Ykee Benda na Marina batangaje ko hari indirimbo nshya bafitanye ndetse bashyira hanze integuza yayo.

Nyuma gato yo gutangaza iyo ndirimbo Ykee Benda anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yahawe izindi nshingano zo kuba Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya ‘ Golden High School’.

 

Yagize ati:” Kuri Noheli , mu Mudugudu wa Nsangu, mu Karere ka Wakiso nahaherewe imirimo mishya nk’umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ishuri ‘Golden High School Nsangu”.

Ykee Benda yavuze ko iri shuri risanzwe ryibanda cyane ku bumunyi bujyanye n’ubugeni , ubuhanzi n’ibindi.

Golden High School Nsangu rimaze guha buruse abagera kuri 500. Uyu muhanzi ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘Chemical Engineering’ yakuye muri Algeria yavuze ko iri shuri rizarera abana ribaha ubumenyi bubafasha kwibeshaho.

 

Ati:” Nk’uko tubizi ubuzima bw’ubu bukeneye bukeneye ibirenze impamyabumenyi , ukeneye gukora , ukagira impano , ukigirira icyizere kandi ibyo ndabisobanukiwwe”.

 

Previous Story

Niyo Bosco yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya – VIDEO

Next Story

Christopher yahishuye uwa mukundishije Big Fizzo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop