Niyo Bosco arasaba abahanzi bagenzi be gukora ikibina cyo kwizigamira

11/01/2024 11:05

Umuhanzi umaze gukora izina rikomeye cyane muri muzika Nyarwanda Niyo Bosco yavuze amagambo yatangaje abantu benshi agaragaza ko bashaka bashyiraho uburyo bwo kwizigamira bwajya bubagoboka.

 

 

Mu magambo uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko abahanzi bagenzi be bakwiye gukora ikibina ariko hasigara imbogamizi y’uwaba umubitsi w’icyo kibina.

 

 

Ubusanzwe uyu musore yamamaye mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe n’abatari bacye hirya no hino, gusa uyu musore bimwe mu byatumye yamamara cyane harimo kuba ariwe muhanzi nyarwanda w’ambere wabayeho abana n’ubumuga bwo kutabona.

 

 

Sibyo gusa kuko ubuhanga bwo gucuranga kimwe mu bikiresho by’umuziki nka Gitari Kandi abana n’ubumuga bwo kutabona nacyo Kiri mubyatumye uyu musore akundwa.

 

 

Sibyo gusa Kkndi ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo nabwo bwaramufashije dore ko yandikiye indirimbo abahanzi benshi nka Bruce Melodie yandikiye indirimbo yitwa Izina, Yago Pon Dat yandikiye indirimbo yitwa Rata, Bwiza yandikiye indirimbo yitwa Ready, Vestine na Dorcas yandikiye indirimbo nka Papa, n’abandi benshi.

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram story yagize ati “Ariko ubu mubibona mute abahanzi nyarwanda dukoze ikibina!? Mbese ubu ninde waba umubitsi!??”

 

Ese kuri wowe ubona arinde muhanzi nyarwanda ushobora kuba umubitsi wicyo kibina wizewe!????

 

 

 

Source: Niyo Bosco / Instagram

 

Advertising

Previous Story

Ibyamamare byinshi birwaye SIDA, bakobwa mwitondere gusamarira ibyo aba-star ! Willy Paul

Next Story

Dore ibibi byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro utaruzi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop