Dore ibibi byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro utaruzi

11/01/2024 11:20

Gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro ni bumwe mu buryo buhendutse bukoreshwa n’abatari bacye mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganijwe.

 

 

Icyakora abantu benshi ntibajya bemera ngo bamenye ibibi byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro. Niyo mpamvu muri iyi nyandiko turarebera hamwe icyo inzobere zibivugaho.

 

 

Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ndetse atangwaho ubuhamya n’abantu benshi bemeza ko aribyo. Ni ukuvuga ngo turakomoza ku bibi bibiri byo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro.

 

 

Icyambere inzobere zibivugaho gukoresha agakingirizo bitizewe bityo bishobora gutuma wandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganijwe. Ni ukuvuga ngo ubusanzwe agakingirizo ntigahabwa amahirwe 100% ko gashobora kukurinda no kugufasha kwirinda kuba warwara.

 

 

Mu gihe wakoresheje agakingirizo mu gutera akabariro, bishobora kubaho ko gashobora gucika bityo bikaba bishobora gutuma wisanga watewe inda zitateganijwe cyangwa wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina Kandi wari uziko wirinze bitewe nuko wakoresheje agakingirizo mu gutera akabariro.

 

 

Inzobere zibivugaho ko niba uri ingaragu ukaba nta mugore ufite nta mugabo ufite, mu gihe ushaka kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganijwe, igisubizo kizewe 100% ni ukubireka kubikora cyangwa kwifata. Kuko ngo nibwi buryo bwizewe % ndetse ntanumwe ushidikanya kuri ubwo buryo.

 

 

Ikindi kibi cyo gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro, agakingirizo gatuma abakorana imibonano mpuzabitsina bataryoherwa nayo uko bikwiye cyane ko baba bakoresheje agakingirizo. Akenshi niyo mpamvu usanga hagati y’abashakanye iyo bagiye kuboneza urubyaro badahitamo gukoresha agakingirizo ahubwo bagahitamo gukoresha ubundi buryo.a

 

Iyi nyandiko yakozwe mu buryo bwo kwigisha, guhugura ndetse no kwerekana, ntiyakozwe mu buryo bwo kwangisha agakingirizo abantu. Turashishikariza urubyiruko muri rusange kujya bifata ntibishore mu mibonano mpuzabitsina kuko no gukoresha agakingirizo ubwako ntibyizewe. Icyakora abananiwe kwifata ni ngombwa kukibuka kuko nako gafasha.

 

 

 

 

Source: www.newsmedical.net

 

 

Advertising

Previous Story

Niyo Bosco arasaba abahanzi bagenzi be gukora ikibina cyo kwizigamira

Next Story

Dore Application usabwa gukura muri Telefone yawe uwo mwanya ugisoma iyi nkuru

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop