wamamaye nka Juno kizigenza yeretse umutima mwiza France Mpundu wamushyize mu mashusho y’indirimbo ye benshi bemeza ko hajemo urukundo

27/08/2023 08:32

Umuhanzi Kwizera Bosco uzwi nka  Juno Kizigenza utajya ushinjwa umutima mubi , akomeje gufasha umukobwa mushya muri muzika Nyarwanda France Mpundu washyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Umutima’, agatangira no gufashwa n’abafasha Juno.

 

 

Gusenya Munyampundu Marie France ukoresha izina France Mpundu muri muzika, yatangiye gufashwa na Sosiyete ifasha umuhanzi Juno Kizigenza ihagarariwe na Nando.Uretse kuba Juno Kizigenza , yamweretse umutima mwiza kandi , amakuru ahari avuga ko aba bombi , bamaze gushyirwa mu ikipe imwe, aho bagiye kujya bafashwa na Sosiyete imwe isanzwe ifasha Juno m bikorwa bye bya muzika.

 

 

Iby’imikoranire yabo bombi , byashimangiwe cyane n’abafana ubwo Juno Kizigenza yemeraga kujya mu mashusho y’indirimbo y’uyu mukobwa , hakazamo gukekwa urukundo ariko bikaba byamaze kugaragara ko aba bombi , batangiye gukorana nk’ikipe imwe muri Lebal yitwa HUHA Records ibarizwamo Nando , Brian , Juno Kizigenza n’abandi batandukanye.

 

 

Kwizera Bosco aka JUNO KIZIGENZA yemera ko gukorana n’abandi bantu byoroha ndetse bigafasha na cyane kuva yatangira umuziki yagiye akorana n’abantu bagiye bamufasha kuzamura urwego rwe.Uyu musore avuga koi yo ufashwa byoroha bitewe n’uko uba udakora wenyine , bityo ko ari amahirwe meza umukobwa France Mpundu abonye.

 

 

France Mpundu, yemeza ko yamaze kubona ko ari byiza gukorana nabo, nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ‘Umutima’ yakoreye muri HUHA Records.France , avuga ko byamworoheye cyane ngo na cyane ko yari afite abantu bamufasha ariko nyamara ntamasezerano y’imikoranire bafitanye.Juno Kizigenza na France Mpundu , bakomeje kugaragara ahantu hose bari kumwe kuko no mu ijoro ryo ku wa Gatanu nabwo bari kumwe , mu ijoro ryo gushimira abahanzi bahatanye mu birori bya Trace Awards biteganyijwe gutangirwa mu Rwanda.

Advertising

Previous Story

Niwe muntu mugufi ku Isi ! Yitwa Jyoti Kisange Amge akaba afite umugabo muremure

Next Story

Breaking News: Ikipe ya Bayern Munich igiye kugirana amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza Visit Rwandaazarangira muri 2028

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop