Diamond Platnumz yaririye kurubyiniro yingingira Zuchu kuzakomeza kumukunda

26/09/2023 08:52

Umuhanzi Diamond yaririye kurubyiniro , agaruka kuri Zuchu , amubaza niba azemera gukomeza ku mukunda mu gihe azaba atikivugwa cyane.

 

 

Tariki 24 Nzeri 2023, mu gitaramo cya Wasafi Festival muri Tanzania, umuhanzi Diamond Platnumz yagiye kurubyiniro gutaramira abakunzi be ndetse anabikora neza abasaba kugendana nawe kugeza igitaramo kirangiye.Ubwo Diamond Platnumz yari kurubyiniro , yakuyeho ibihuha byarihi , agaragaraza ko Zuchu bamaranye hafi imyaka igera kuri 2 ndetse ko ariwe wihishe inyuma y’imico myiza irimo kumuranga muri iyi minsi.

 

 

Muri iki gitaramo cya Wasafi Festival cyari kirimo kubera mu Karere ka Sumbawanga , Diamond Platinumz yageze ku ndirimbo ‘Utanipenda’ yamufashije kubaka izina mu mwaka wa 2015 ari nabwo yasohotse, arangije arapfukama , agaragaza aarangamutima menshi cyane aririmba ‘Icyo gusubiramo’ , arangije akoresha izina rya Zuchu, aramuhamagara (Ntawuhari), amubaza niba azakomeza kumukunda mu gihe azaba adafite amafaranga cyangwa ukwamamara.

 

 

Ubwo yari akimara kuvuga izina rya Zuchu, benshi mu bafana be bahise bibuka ko iyi ndirimbo ‘Utanipenda’ yayirimbye ubwo yari kumwe na Zari Hassan arinawe mugore wa mbere we akaba ari nawe yayirimbiye.Diamond yagize ati:”Ndacyarimo kwibaza, Ese ibihe bizagera Zuchu akomeze ankunde ?”.Yarengejeho andi magambo arangije ararira, ahaguruka abafana be basa n’abaguye mukantu.

 

 

Diamond washinjwe cyane ubuhehesi , yatunguye abafana be bibaza niba ageze ku rwego rwo gukunda kugeza ubwo arize cyangwa niba ari ibikorwa by’akazi.Diamond wamamaye muzirimo African Beauty, na Zuchu wakunzwe muyitwa Sukari, basize abantu murujijo, Diamond yanga kwemeza niba akundana nawe cyangwa niba badakundana.

 

 

Kugeza uyu muhanzi Diamond, ari guhatirizwa cyane n’abafana be kwemera gushyingirwa na Zuchu gusa ntabwo yari yagira icyo abivugaho.

SOMA NIYI NKURU : Umuhanzi Diamond Platnumz yinginze mugenzi we Chege bahuriye muri ‘Waache waoane’ ngo bakorane indirimbo mbere y’uko iki cyumweru kirangira

Advertising

Previous Story

Nigeria : Umukobwa yabenze umusore bakundanaga amuhoye ko yananiwe kumubonera Miliyoni 10 zo kwisohokana wenyine

Next Story

Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we yagaragaye ari kubyinana ibyuma bibiri bityaye avuga ko yatangiye gukinira mu gikoni

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop