Nigeria : Umugabo yatunguye umunyeshuri biganye muri Kaminuza amuhereza impano y’imodoka nziza yo bwoko bwa Honda Pilot

02/10/2023 20:21

Umugabo yakoze ibyo abantu bafashe nk’ibidasanzwe ahereza mugenzi we biganye mu mashuri ya kaminuza , impano y’imodoka nziza ya Honda Pilot.

 

Umugabo witwa Engr Chizitere Ahubelem wammaye nka Chizzy Wizzy, yongeye gukora igikorwa cy’urukundo cyagaragaje ubusobanuro bw’ubushuti , ubwo yaherezaga mugenzi we biganye mu mashuri ya Kaminuza impano y’imodoka, agaragaza ko urukundo rukwiriye gutsinda munshuti n’abavandimwe.

 

 

 

Uyu wahawe imodoka yo mubwoko bwa Konda Pilot Kenneth Stephen yashimiye mugenzi we cyane watekereje kumuhereza impano y’imodoka ibintu bidakorwa n’abantu bose.Mu kiganiro Wizzy Chizzy yagiranye n’ikinyamakuru Legit , yemeje ko uyu mugabo yahaye imodoka ari umunyeshuri biganye mu mashuri ya Kaminuza, mu mwaka w’amashuri wa 2004/2005 kugeza muri 2009 na 2010.

 

 

 

Ikintu cyatangaje abantu bakabigira ibidasanzwe ni uburyo Chizzy ari umuntu ufasha ndetse akanazirikana ubushuti yagiranye n’abanyeshuri biganye.Yagize ati:”Uyu muvandimwe wanjye yahoraga yifuza kumva uko meze ndetse agahora ambwira ngo nzamuhe imodoka ariko nanjye nkamubwira ko ntamafaranga mfite.Kuri ubu rero ntabwo yari aziko nayiguze.

 

 

 

Namutegereje amezi agera kuri 2 ngo ndebe ko yakongera kumvugisha.Burya abantu benshi barahinduka cyane cyane iyo bagusabye ikintu ntukibahe gusa uyu we ntabwo yigeze ahinduka ninacyo namukundiye mpitamo kumuha iyi mpano”.

 

 

Kenneth anyuze kuri Facebook yagize ati:”Buri kimwe cyose wankoreye [Chizzy], cyampinduriye ubuzima nukuri , urakoze cyane nshuti yanjye Chizzy, Imana iguhe umugisha mwinshi”.Benshi bashimiye uwatanze kubera umutima we uzirikana.

 

Advertising

Previous Story

Yasigiwe akazi n’abandi bakobwa bagenzi be ! Alyn Sano akomeje kwiharira udushya mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA biri kuzenguruka igihugu – AMAFOTO

Next Story

Dore amakosa akorwa n’abagore mu rukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop