Dore amakosa akorwa n’abagore mu rukundo

02/10/2023 22:42

Kuba mu rukundo ni ibyambere gusa hari ibintu biba bigomba kuba nyambere haba kubagore cyangwa kubagabo gusa uyu munsi tugiye kwibanda kubagore.

 

 

Gukundwa n’ibintu byiza cyane ndetse biranashimisha cyane gusa hari ubwo inzu yari yuzuye akantu gato gashobora kuyirika nyamara utari ubizi nk’uko tugiye kubirebera hamwe.Kugira ngo mukomeze kubaka , hari amakosa umugore aba agomba kwirinda.

 

1.Kutamenya agaciro k’umugabo we : Iri ni ikosa rikomeye cyane , kuko umugore akwiriye kumenya agaciro k’umugore we kugira ngo no kumwitaho bize kumworohera.

 

 

2.Kwita kumafaranga cyane kurenza imico: Ikosa rikorwa n’abakobwa ndetse n’abagore cyane mu rukundo ni uguha agaciro amafaranga umuntu afite ariko ibijyanye n’imico byo bikaba ngo azahinduka nyuma.Iri ni ikosa ribi kuko amafaranga adashobora kuruta ubuzima bwawe.

 

 

3.Kuburana kumakosa umugabo yakoze: Mu gihe bidahoraho ntabwo ari byiza ko umugore ahora ashinja umugabo amakosa cyangwa asa n’ushaka kubimushinja kandi agahora abikora.

 

 

4.Guhora yiteguye amakosa:  Nibyo ko abagabo bagira udufuti ariko ntabwo aba aribyiza ko buri gihe buri mugore ahora ategereje amakosa.

 

 

5.Guhora yitetesha : Ntabwo aba aribyiza ko uhora wigize nk’umwamikazi iteka ryose.

 

 

6.Kujya mu rukundo ataramenya urukundo icyaricyo: Ubundi mbere yo gukundana banza umenye niba uzi neza akamaro k’urukundo ndetse n’ibisobanuro byarwo.

Advertising

Previous Story

Nigeria : Umugabo yatunguye umunyeshuri biganye muri Kaminuza amuhereza impano y’imodoka nziza yo bwoko bwa Honda Pilot

Next Story

Nigeria: Umugabo bamufashe agiye gucuruza mu isoko ibitoki yibye yirengura avuga ko yari amaze iminsi atarya

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop