Alyn Sano ahorana udushya

Yasigiwe akazi n’abandi bakobwa bagenzi be ! Alyn Sano akomeje kwiharira udushya mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA biri kuzenguruka igihugu – AMAFOTO

02/10/2023 19:41

Umuhanzikazi Nyarwanda Alyn Sano akomeje gutwara imitima y’abafana mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival birikuzenguruka igihugu cy’u Rwanda.

 

 

Uyu muhanzikazi , ni umwe mu bafite imbaraga umuntu atatinya kuvuga ko zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga.Alyn Sano yagiye ashimangira ko umurimo we wa buri munsi ari umuziki ndetse akabyumvikanisha ibikorwa agaragariza mubitaramo ndetse mu ndirimbo ze agenda ashyira hanze.

 

 

Guhera mu mwaka wa 2021 muri ibi bitaramo bya Iwacu Muzika, uyu muhanzikazi yagiye agaragaza ubudasa agaca kubandi bahanzi bataramanye binyuze mu myambarire ndetse no muburyo abantu bamubona nka kimwe mubinyemetso bigaragaza umuhanzimwiza.

 

Muri uyu mwaka twavuze haraguru, Alyn Sano, yagaragaye mu mwambaro w’umuhondo ndetse yasokoje n’amasunzu ubwo yari mu gitaramo cya IWACU MUZIKA cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.Uyu muhanzikazi wari witeguye neza mu buryo bwose ndetse azano gushimira Imana imuha imbaraga zo gukomeza gukora.

 

 

Shengero Aline Sano wamamaye nka Alyn Sano, mu kiganiro gito yagiranye na Lucky Nzeyimana wari ukiyoboye, yaragize ati:”Ngiye kugira icyo mpemba Imana sinakibona kuko intungura buri munsi.Ninjiye muri muzika kubera ko wari umuhamagaro w’Imana, Narimfite amashuri narindangije nagombaga kujya gukora mu makampani akomeye ariko umuziki nawugiyemo nk’ukunze”.

 

Aya magambo ya Alyn Sano, ashimangira neza ko urukundo afitiye umuziki ruri ku rwego rwo hejuru bikaba arinabyo bituma akora iyo bwabaga kugira ngo anezeze abamuri imbere.

 

 

Mu myaka yatambutse, umuziki Nyarwanda wari ufite abakobwa benshi , bagaragazaga ko ejo habo ari heza ndetse bakerekana ko bafite ubushobozi bwabyo.Muri muzika yabo bamwe bari bafite udushya ndetse bakora iyo bwabaga kugira ngo banezeze abafana babo.Kuri ubu twavuga ko Alyn Sano arimo kugera ikirenge mucyabo ariko nanone abakunzi be bakibaza niba azahaguma cyangwa niba nawe azagenda nkabo.

 

 

YOUNG GRACE: Uyu ni umuhanzikazi udashidikanywaho ndetse wagiye agaragaza ubutwari muri muzika Nyarwanda by’umwihariko munjyana ya Hip Hop.Young Grace yatangiye umuziki kera cyane, akoresha ubwenge bwose bushoboka ngo agere aho ahagaze kugeza n’izina afite.Young Grace twamugereranya na Alyn Sano w’ubu bigendanye n’ibikorwa byabo.

 

 

 

Mu mwaka wa 2022, nibwo ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyanditse inkuru kiyiha umutwe ugira uti:”Amakariso yanditseho’Young Grace’ yatangiye kujya hanze’.Iki kinyamakuru cyitwa YEGOB , cyashyizemo amafoto ya Young Grace yambaye iyo kariso igaragaza izina rye , ndetse n’abandi bakobwa bagaragara yambaye muri iyo nkuru.Mu minsi ishize, Inkuru ziherutse kwandikwa, ati:’Alyn Sano’ agiye gushyira ku isoko amakariso yanditseho izina ry”.Muri make twavuga ko umuvuduko w’uyu muhanzikazi ufite kinini umariye umuziki Nyarwanda.

 

Mu bitaramo Alyn Sano yitabiriye akenshi agaragaza umwihariko haba mu myambarire , mu miririmbire ndetse no mu buryo yitwara iyo ari imbere y’abantu.

Mu gitaramo cya Iwacu Muzika yaririmbyemo mu Karere ka Musanze, uyu muhanzi yakoze amateka , ageze ihuye nayo agaragaza ubudasa.

REBA HANO AMWE MU MAFOTO  YA ALYN SANO

Alyn Sano ahorana udushya

 

 

Advertising

Previous Story

Hagiye gukorwa filime kubitaramo by’umuhanzikazi Beyonce Knowles yise ‘Ranaissance Tour’ bimaze guca agahigo ko kwinjiza agatubutse

Next Story

Nigeria : Umugabo yatunguye umunyeshuri biganye muri Kaminuza amuhereza impano y’imodoka nziza yo bwoko bwa Honda Pilot

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop