Nick Minaj yatonganye n’abafana bamukura ku rubyiniro

04/01/2024 17:46

Umuhanzikazi wamamaye muri Amerika mu ndirimbo zirimo ‘Last Time I Saw You’ na ‘Your Love’ yaraye atengushye abafana be ubwo yangaga kuririmba imwe mu ndirimbo abafana be bakunze cyane.

 

Ubwo yari mu gitaramo ELLVEN mu Mujyi wa Miami, Nick Minaj yanze kuririmba indirimbo ye yitwa Starships, yamamaye cyane muri 2012 birakaza abafana be hafi kumukubitira ku rubyiniro.Ubwo yasabwaga n’abafana be kuririmba iyi ndirimbo, Nick Minaj yavuze ko ubwato bwamaze gutambuka ko atakongera kubugurutsa.

 

Ni indirimbo imaze imyaka 11 kuri YouTube Channel ye , kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 445.Minaj w’umwana umwe, ubwo yari kuri uru rubyiniro iyi ndirimbo yaziye rimwe n’iyitwa Super Bass baririmba gato abafana banga kubyakira.

 

Uyu muhanzikazi yahise ahagarika abamufa kuririmba ku rubyiniro, yirengagiza urusakuru rw’abafana bari basa n’abarakaye cyane bashaka ko akomeza kuririmba iyo ndirimbo iri muzo bishimiye.Uyu muhanzi yahise arekeraho kuririmba nk’aho ari abafana be bamukuye kru rubyiniro.Mu magambo ye Nick Minaj , yagaragaje ko iyo ndirimbo arimbi cyane ati:”Stupid Song’.

 

Yakomeje ati:”Buretse gato, Psych , Psych, ntabwo ndaririmba iyo ndirimbo kandi”.Uyu mugore w’imyaka 41 yabwiye abafana be ati:”Sinyikunda, None mwese murashaka ngo nkore iki ? It’s a Stupid song [Ni indirimbo y’ubumara]”.

Si ubwambere Nick Minaj agaragaje ko adakunda , iyi ndirimbo kuko muri 2020 nabwo yabwiye abafana be ko ayanga cyane.Uretse ‘Starships’ kandi Nick Minaj yanga indirimbo ye yitwa ; Your Love na Anaconda.

Advertising

Previous Story

Davido yashimangiye ko akunda cyane Bibiliya

Next Story

Ifoto ya Miss Kayumba Darina ari mu gituza cy’umusore yaciye intege abasore uruhuri bamwifuzagaho urukundo!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop