Nick Cannon ufite abana 12 yatuye Imana impanga aherutse kwibaruka

25/01/2024 08:32

Umunyamerika wamamaye mu itangazamakuru , mu rwenya akaba n’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Nick Cannon yatanguranye ubwo yafataga abana be akabajyana imbere y’Imana mu rusengero ku batura Imana.Uyu muhanzi yabajyanye mu Itorero ry’uwitwa  Lovy Logomba kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.Nick Cannon ufite abana 12 yabyaye ku bagore batandukanye yakoreye ibi muri iri torero ry’Umunye-Congo akaba n’Umunya-Kenya akaba umuhanzi Lovy Logomba.

 

Nick Cannon yatangiye kubyara abana be bageze kuri 12 kuri ubu guhera muri 2011 akiri kumwe na Maria Carey, muri abo bana harimo; Monroe, Moroccan, Golden z Powerful, Zion,Zillion,Zen,Legendary,Onyx,Rise, Beautiful na Halo.Uyu mukozi w’Imana Lovy Logomba yatuye Imana izi mpanga muri 12 babyawe na Nick Cannon akaba abemera bibera mu itorero rya Lovy ryitwa ‘Revelation Church Of Jesus riherereye mu Mujyi wa Calfonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Izi ni impanga zabyawe n’umwe mu bagore be, dore ko afite abagore batandukanye umubyeyi wazo yitwa Abby De La Rosa.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Lovy yagaragaraje ko Nick Cannon na Rosa bakoze igikorwa buri mu byeyi we akwiriye gukora agatura Imana umwana yamuhaye.Yanditse ati:”Umwanzuro mwiza ababyeyi bakwiriye gufata ni uwo kugarurira Imana abana bacu.Amahirwe masa Nick Cannon na Nick Cannon”.Nick Cannon afite abagore bagera kuri  6 barimo na Maria Carey umuhanzi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

 

Muri Mark 10:14 muri Bibiliya Year, hagaragaza neza ko abana bakwiriye gusanga Imana kuko ubwo Yesu yari mu Isi ari kwigisha aribwo yasabye intumwa ze kureka abana bakamusanga ashimangira ko ubwami bw’Ijuru ari ubwabo ndetse ko ushaka kubujyamo akwiriye kubanza kumera nk’umwana muto.Uyu muryango wagize ati:”Ni umugisha ku muryango wacu kugira Zillion na Zen , biraturenze.Ni inshingano zacu kurera kandi tugakuza abana bacu kuburyo bazashobora kwibeshaho bakuze ariko ntibatatire Imana ngo bayijye kure.Njye n’inzu yanjye tuzakorera Imana”.

 

Bameje bagira bati:”Wakoze cyane Prophet Lovy , guhesha umugisha umuryango wacu , iki ni igihe tutazibagirwa.Ubusanzwe Nick Cannon yitwa Nicholas Scott Cannon, ni Umunyamerika w’umuhanzi , Umunyamakuru , Umukinnyi w’urwenya n’ibindi bitandukanye nk’uko bigaragazwa na konti ye ya Wikipedia.Bagaragaza ko afite abavandimwe 4 abana 12 n’umugore umwe ari we Marie Carey bashakanye kuva 2008 kugeza 2016.

Advertising

Previous Story

Rubavu : Batangaje impamvu ikomeye ituma bararana n’amatungo

Next Story

Harmonize yatangaje gahunda y’ubukwe n’ikizungerezi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop