Harmonize yatangaje gahunda y’ubukwe n’ikizungerezi

25/01/2024 08:53

Harmonize ni umuhanzi mpuzamahanga ariko ukorera umuziki muri Tanzania ari naho iwabo.Uyu musore ukunze kuvugwaho gukunda abagore cyane by’umwihariko abafite amataye , yagaragaje ko agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Poshy Queen usanzwe afite umwana.Bikomeje kuvugwa ko Harmonize ari we ashaka guha umwana we ngo amwiteho dore ko  yari amaze igihe amuurera wenyine [ Zuu Konde ] nyuma y’aho nyina atwitiye undi mugabo bikaba ngombwa ko umwana asanga se [Harmonize].

 

Amakuru avuga ko Harmonize azakora ubukwe na Poshy Queen mbere y’uko uyu mwaka wa 2024 urangira nk’uko byatangajwe nawe ubwe anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze.Aya makuru y’Ubukwe bwabo bombi [Harmonize na Poshy Queen] aje nyuma y’icyumweru uyu muhanzi yerekanye Poshy nk’umukunzi we bakanagirana ibihe byiza ndetse nawe akavuga ko Harmonize ari we ‘Adamu we’ aho yagize ati:”Adam wangu mimi hapa”. Kumbuga Nkoranyambaga ze Harmonize yavuze ko ashaka gushyingirwa na Poshy mbere y’uko isabukuru ye y’amavuko igera [Muri Werurwe].

 

Harmonize yagize:”Ubu nditeguye muri uyu mwaka wa 2024.Ndashaka kubishyira kurundi rwego ku Mana ,umuziki mwinshi , urukundo rwinshi.Kubera Imana ndashaka kurongora mbere y’Isabukuru yanjye y’amavuko,ndashaka kugera muri 30 ndi umugabo wubatse”.Ibi Harmonize yabivuze anashaka gusubiza Diamond Platnumz uherutse kuvuga ko Harmonize atamugezeho ku bijyanye n’amafaranga.Diamond Platnumz utwara Rolls Royce yavugiye kuri Harmonize utwara imodoka imeze nk’iya Zuchu [Range Rover].

 

Mu mashusho yashyizwe hanze na Zuchu , yagaragaje Diamond arimo kuvuga aya magambo amutwariye imodoka yaguze muri 2023. Diamond Platnumz ntabwo yashimishijwe no gutwara imodoka ya Zuchu gusa ahubwo ngo yatewe ishema no kuba imodoka ye irimo gukora neza cyane.Harmonize we yemeje ko nta mbaraga zo gusubizanya afite.Ati:”Ntabwo nshobora kugira uwo ndwana nawe, nta mbaraga mfite,Nsengera buri wese ngo atere imbere”.

Advertising

Previous Story

Nick Cannon ufite abana 12 yatuye Imana impanga aherutse kwibaruka

Next Story

D Voice yatangaje uburyo ubuzima bwe bumaze guhinduka mu gihe gito

Latest from Imyidagaduro

Go toTop