Rubavu : Batangaje impamvu ikomeye ituma bararana n’amatungo

25/01/2024 07:56

Bamwe mu baturage Bo mu Karere ka Rubavu bamaze igihe bararana n’amatungo magufi harimo n’abazwiho kugira umwanda nk’ingurube , mu gihe ubuyobozi bw’Aka Karere n’ubw’Iguhugu budahwema kubibabuza gusa nabo bakavuga ko bitabashimisha ahubwo ko biterwa n’ubujura bw’aya matungo bwakajije umurego.

Abaturage batuye mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba batangarije Radio na TV 10 dukesha iyi nkuru ko babizi ko amatungo magufi atera umwanda n’uburwayi butandukanye gusa ngo nabo ntakundi babigenza.Umuturage witwa Maombi utuye mu Murenge wa Nyundo avuga ko afite itungo yaragijwe n’umugiraneza kugira ngo nirirwara bazagabane bityo ko atatinyuka kuriraza hanze kuko bahita baritwara.

Yagize ati:”Nonese ni nkaraza hanze bakakajyana nzamwishyura ibyo nkuyehe ? Iyi nzu ya Leta bampaye se niyo nzamubwira ngo ayijyane? Undi muturage wo mu Murenge wa Nyamyumba nawe yagize ati:” Aho uryamye niho ukaraza, nonese wajya kuryama mu mwanda ufite amahoro ? Uvuze ngo nayubakije iinkoni ntabwo wayitunga baraza bakayitwara.

Aba baturage bavuga ko niyo wayubakira munzu utararamo baza nijoro bakayitobora ku buryo babona nta kindi bakora uretse kurarana nayo munzu gusa bafite icyo basaba Leta.Ati:”Turasaba Leta ko yakurikirana ibyo bisambo nk’abo basore bakabashakira n’imyuga abaturage bakabona icyo kurya cyabo”.Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper avuga ko bagiye kurushaho gufatanya n’aba baturage kugira ngo icyo kibazo kibatera kurarana n’amatungo gicike burundu.

Ati:” Ntabwo ari igisubizo kiva ku buyobozi gusa tugifatanya n’abo baturage kuko igisubizo kiri ku marondo kandi abaturage ubwabo nibo barara amarondo.Niba bafite ayo matungo ninabo bicara ubwabo bagapanga uko barahagarika ubwo bujura cyangwa bakabukumira naho ubundi niba bibwa bafite ukuri ariko nanone bamenye ko ikibazo kiri hafi yabo kandi bagifite mu bushobozi”.

 

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku marozi ari mu mupira

Next Story

Nick Cannon ufite abana 12 yatuye Imana impanga aherutse kwibaruka

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop