Inkuru y’abana bane bibana bonyine ikomeje gukora ku mitima ya benshi, nyina ubyara aba bana yitabye Imana naho papa wabo ubabyara yahamijwe icyaha aza gufungwa.
Umukuru muri aba bana afite imyaka 15 ubwo niwe mugabo mu rugo niwe wita kubandi bato batatu, niwe ushakisha uko yababonera ibyo barya.
Ubwo inkuru yaba bana yanyuzwaga ku rubuga rwa YouTube rwa Afrimax English, abayobozi bihutiye kubakira aba bana aho baba ndetse bahabwa ibyo kurya nibindi bakifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abantu benshi bakomeje kwitanga bafasha aba bana, ndetse hishuwe umukobwa uzajya ubafasha murugo na wamwana mukuru nawe agasubira mu ishuri nawe akiga nk’abandi.
Abana bashimye cyane ababafashije mu bihe bibi barimo ndetse babasezeranya gukora cyane mu ishuri kugira ngo bazagire icyo bigezaho.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Afrimax English