Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu

10/11/2023 17:29

Umuhanzikazi Oda Paccy umwe mu bahanzi  bamamaye cyane mu munjyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, yagize icyo asubiza abafana be bamubajije igihe azongera kubahera indirimbo nshya.

 

Uyu muhanzikazi waherukga gushyira hanze indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 13 akayita ‘Ngingo’ mu Mezi 3 ashize , yanyuze kuri X  atambutsa ubutumwa busanzwe asubiza inshuti ze ati:” Mwiriwe mute mwa mfura mwe?❤️❤️❤️”.

Nyuma yo gushyiraho ubu butumwa, benshi bamwikirije gusa uwitwa Fabrice Mukunzi arenzaho ati:” Ese kudususurutsa mu indirimbo waratwibagiwe?”.Oda Paccy yahise amusubiza ati:”Mbibagiwe naremba !!! vuba cyane”.Uyu muhanzikazi kandi abakunzi ba bavuze ko bifuza kumubona na Kendrick Lamar uterejwe i Kigali.

Ubusanzwe Oda Paccy ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse ni umwe mu bahanzi bazi neza igisobanuro cy’abafana ari nabyo bituma abaha umwanya agasubiza buri umwe ntawe asimbutse.

Advertising

Previous Story

Ni umudozi w’imyenda ! Fizzo Mason yamaganye abanyamakuru bagaragaza inzara bakanga gufasha abahanzi

Next Story

Bakobwa, ntukemere kubyarana n’umugabo utaragira imyaka 35 ! Umukobwa w’uburanga yagiriye inama bagenzi be

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop