Kimwe mu bintu bikunda kugaragara cyane ku bantu cyane igitsina gore Hari ubwo ushobora gusanga bafite amabara y’umukara cyangwa se hagasa umukara, mu gihe bimeze gutyo ushobora kwibaza ngo biterwa ni iki! Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu zishobora kubitera.
Dore impamvu ku myanya y’ibanga yawe hashobora gusa umukara;
Imyaka
Uko ukura imyaka yawe yiyongera bishobora gutuma n’umubiri wawe aribyo bivamo kuzana amabara y’umukara mu myanya y’ibanga yawe. Ni ukuvuga ngo uko imyaka yawe Iba myinshi no kuzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe biriyongera.
Ubushyuhe bwinshi
Bitewe no kubyibuha cyane amatako yawe ahora akoranaho bishobora gutuma uzana amabara y’umukara mu myanya y’ibanga yawe. Kubera ko hatabona umwuka uhagije bityo ibara rigahinduka.
Infection
Hari ama infection ashobora gufata hafi cyangwa ku myanya y’ibanga yawe bikaba bishobora gutuma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe.
Imisemburo
Hari imisemburo Iba mu mubiri w’umuntu ishinzwe kwita ku ruhu rwawe, rero iyo ibuze cyangwa ikaba micye hano ko ku myanya y’ibanga yawe, bishobora gutuma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe.
Canceri
Hari canceri yitwa Vulvar cancer mu rurimi rw’amahanga ifata hafi no ku myanya y’ibanga y’umukobwa cyangwa umugore, bityo iyo ufite iyo Canceri bishobora gutuma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe.
Ushobora kwirinda kuzana ayo mabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe muri ubu buryo;
Iyo biterwa na infection bisaba ko ushaka imiti bityo ukivuza izo infection.
Iyo byatewe na hormone cyangwa imisemburo Kenshi ibyo birikiza kuko harubwo iyo misembure igabanuka bitewe nuko umukobwa cg umugore atwite.
Iyo Ari canceri Kandi ni ngombwa ko wihutira kwa muganga bakareba uko bakuvura.
Ikindi ushobora kwambara imyenda imeshe nabyo bishobora gufasha
Ukirinda umubyibuho ukabije ukora siporo mu buryo bwo kwirinda ko amatako yawe ashobora gutuma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe.
Mu gihe cyose ubonye watangiye kuzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe, Hari kukurya ni ngombwa ko wihutira kwa muganga bakareba uko bakuvura byihutirwa.
Source: Verywellhealth