Dore ibintu udakwiye gupfa kubwira umugore uko wiboneye kose, bisaba kwitonda

13/02/2024 16:47

Icyambere, mugabo itondere kubwira umugore wawe icyo yambara nicyo adakwiye kwambara mbese ukamutegeka ibyo agomba kwambara. Abagore ntibakunda umuntu ubabwiriza ibyo bambara cyangwa urwanya ibyo bo bashaka kwambara. Ni ngombwa ko ucunga uburyo ubimubwiramo kuko mushobora no kubipfa.

Icyakabiri, itondere kubwira umugore wawe ko yabyibushye cyane cyangwa ko yananutse cyane. Kugira icyo uvuga ku mihindagurikire y’umubiri we nabyo bitewe n’uburyo ubivuzemo bishobora gutuma umugore wawe mushwana, cyane kumubwira ko yabyibushye Kandi utabikunze mbese ukwiye kubivuga mu buryo we abishakamo.

Icyagatatu aricyo cyanyuma, abagore benshi ntibakunda umuntu ubabwiriza uko bagomba gufata umuntu cyangwa kwiyumva. Iteka bahora bashaka kugaragaza amarangamutima yabo uko babishaka bityo nta muntu ubabwiriza uko bakunda cyangwa bagaragaza amarangamutima yabo.

Muri macye, ni ngombwa ko wiga umugore wawe ukamenya ibyo akunda ndetse ukabikunda mu buryo bwo kumushyigikira. Iteka si ngombwa ko ibintu byose bibi ubonye ku mugore wawe wihutira kubivuga.

 

Source: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

Ni iki gituma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Igiswahili ku Isonga mu ndimi zivugwa cyane muri afurika ! Dore indimi zivugwa cyane hano ku mugabane wa Africa

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop