Ni akumiro pe ! Umugabo yasabye nyirabukwe kukubera umugore nyuma yo gupfusha umugore we babanaga

21/07/2023 09:23

Umugabo ukomeje kuvugisha benshi hirya no hino akomeje guhabwa urwamenyo nyuma y’uko asabye nyina ubyara umugore we (watabarutse) kumubera umugore.Uyu mugabo avuka muri Nigeria.

 

Inkuru ducyesha Azuka Onwuka wayanditse abinyujije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko uyu mugabo avuga ko ari byiza gushaka nyina ubyara umugore we ngo kuko atari byiza kuzana abohanze y’umuryango.

 

Ubusanzwe uyu mugabo yapfushije umugore we wari ufite imyaka 34 apfa bafitanye abana batatu umuhungu umwe ndetse n’abakobwa babiri.

 

Uyu mugabo nyuma y’imyaka 2 umugore we yitabye Imana arashaka kwishumbusha nyina ubyara uwahoze Ari umugore we wapfuye.Mu myaka uyu mugabo afite imyaka 46 naho nyina ubyara uwahoze ari umugore we afite imyaka 57 bivuze ko arusha uyu mugabo imyaka 9.

 

Uyu mugabo we avuga ko adashaka kubyara cyangwa kuzana undi mugore wafata abana be nabi ko ahubwo yagira nyina ubyara uwahoze ari umugore we, umugore we muyandi magambo yashakana na nyirabukwe.

 

Abanyamuryango b’uyu mugabo bamwe bakomeje gushyigikira igitecyerezo cye ariko hari abandi bari mu byamaganira kure bavuga ko ntaho byabaye aho umugabo arongora nyirabukwe.Ese wowe urumva bikwiye ko uyu mugabo ashakana na nyina ubyara uwahoze Ari umugore we.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: legit.ng

Advertising

Previous Story

Bahati uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie yagaragaye mu gakanzu gatukura abantu bamuha urwamenyo

Next Story

Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye umushoferi arayirokoka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop