Bahati uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie yagaragaye mu gakanzu gatukura abantu bamuha urwamenyo

21/07/2023 08:46

Kevin Bahati wahoze uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya akomeje guhabwa urwamenyo hirya no hino nyuma yo kugaragara mu gakanzu gatukura.

Uyu mugabo uherutse mu Rwanda mu minsi ishize, ndetse akaba yarakoranye indirimbo na Bruce Melodie yitiriye umugore we “Diana” akomeje guca ibintu hirya no hino.

 

Ubusanzwe uyu muhanzi yahoze akora indirimbo zihimbaza Imana aza kubivamo dore ko asigaye akora indirimbo rusange ndetse bikaba biri kumukorera umuti (Kumwubakira izina).

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mugabo yashyize hanze ifoto yambaye agakanzu kamwegereye gatukura ndetse n’iminwa yayigize imituku tuku, yambaye amaherena ibinigi mu ijosi ndetse afashe nagakapu ku kubikora tumwe dutwarwa tukagirwa ni gitsina gore.

 

Uyu rurangirwa muri muzika ya Kenya ndetse na Muzika ya Africa muri rusange, yavugishije abatari bacye bitewe nicyo gikorwa yakoze. Uyu mugabo yavuze ko yiyumva nkaho yabaye umugore iyo umugore we Diana amuhaye agakapu ke ngo amutwaze.

 

Ku ifoto ye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati:”Bagore, ni gutya umugabo yiyumva iyo umuhaye agakapu kawe ngo agutwaze.”

 

Abantu benshi bakomeje kumuha urwamenyo bavuga ko ashobora kwibeshya ko Ari mu mikino kandi Ari kubisariramo.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Kim Kardashian wahoze ari umukunzi wa Kanye west yavugishije benshi nyuma yo kunyotesha abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze

Next Story

Ni akumiro pe ! Umugabo yasabye nyirabukwe kukubera umugore nyuma yo gupfusha umugore we babanaga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop