Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye umushoferi arayirokoka

21/07/2023 10:54

Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye umushoferi arayirokoka

Mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yaguye mu muhanda rwagati.

 

Uyu mushoferi avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yari atwaye yaburaga feri maze nawe arwana nayo ngo ayigarure ihita ihirima.

 

Uyu mushoferi avuga ko ubwo imodoka ya Kamyo yaburaga feri , yakoze iyo bwabaga kugira ngo idahitana ubuzima bwa benshi.

 

Ndayambaje Kalima Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, avuga ko iyi mpanuka ikimara kubaho habayeho ubutabazi bw’ibanze bwaje bwihuse kugira ngo harengerwe ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye waje no kuvamo ari muzima.

 

Yagize ati:” Iyi mpanuka ikimara kuba , twegereye umushoferi atubwira ko ari imodoka yabuze feri Zari zacitse maze akirwana nayo ihita ihirima munzira ntakibazo na kimwe yagize” (Umuseke).

 

Iyi Kamyo yafunze umuhanda by’igihe gito mbere y’uko yegurwa ngo urujya n’uruza rubashe gukomeza.

 

Advertising

Previous Story

Ni akumiro pe ! Umugabo yasabye nyirabukwe kukubera umugore nyuma yo gupfusha umugore we babanaga

Next Story

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko yaciye agahigo ko kurya Watermelon nini cyane mu masegonda 30 gusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop