Kim Kardashian wababajwe cyane n’imyitwarire ya Kanye West yarahiye aratsemba avuga ko adateze guhura na mukeba we Censori

03/09/2023 08:04

Kim Kardashian yarahiye aratsemba avuga ko adateze guhura na mukeba we Censori kugira ngo baganire ku myitwarire ya Kanye West ndetse n’ikwiriye kubaranga kugira ngo bakomeze guha uburere bwiza abana Kim yabyaranye na Ye.

 

 

 

Mu gihe cyashize amakuru yakwirakwiye kumbuga nkorambaga yagaragazaga ko Kim Kardashian yifuza guhura na Censori wavuzweho imyitwarire itarimyiza bigakwira Isi by’umwihariko mu Butaliyani dore ko ibiruhuko byabo mu Butaliyani byaranzwe no kwambara hafi ubusa kuri Censori ndetse n’udushya twinshi kuri Kanye West.

 

 

 

Uretse iyi myitwarire kandi, hari amafoto yagiye hanze , agaragaza Kanye West yambaye ubusa ana Censori ari mu maguru ye yashoyemo umutwe bigaragaza ko ntakwiyubaha bafite.Kim Kardashian , yahise atangaza ko ababazwa cyane n’imyitwarire y’uwahoze ari umugabo we Kanye West.Uyu mugore yemeza ko agorwa cyane no gusobanurira abana be ibyo se arimo gukora dore ko byanamugoye abwira abana be ko yatandukanye na se kandi ko batazongera kubana.

 

 

 

Nyuma yo kubona iyi myitwarire ,umunyamideri , Bianca Censori yifuje ko yahura na Kim Kardashian bakaganira  gusa ikinyamakuru Page Six, cyemeza ko Kim Kardashian adakozwa ibyo kuganira na Censori kuko ngo ibyo bakora ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo bashaka.Uretse kandi no kuba ari uburenganzira bwabo, ngo byafatwa nko kuba agishaka undi mubano wihariye na Kanye West kandi byararangiye burundu.

 

 

 

 

Kim na Ye , batandukanye mu mpera z’umwaka wa 2022, batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko  buri wese atangira urugendo rwe  Kim Kardashian akundana na Peter Davdson  nyuma y’igihe gito KANYE West nawe akundana na Censori Bianca.

 

Advertising

Previous Story

Bari inshuti zidasanzwe ! Umuhanzi Davido na nyakwigendera Jay Polly bagiranye ibihe bikomeye muri muzika kugeza batangiye umushinga wo gukorana indirimbo bise ‘I Beg’ Jay Polly agapfa itarasohoka

Next Story

Ngoma: Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwiswe ngo ‘Gabanyifiriti’ abantu bajyagamo bagiye gusenga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop