KIGALI : Umugabo wafatiye mu cyuho umugore we aryamanye n’umusore ukiri muto yarize cyane asaba ko babatanya

25/10/2023 11:20

Nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe kuri YouTube channel ya Igihe aho natwe twayakuye tugakora iyi nkuru , uyu mugabo yasutse amarira menshi avuga ko ababajwe nuko umugore basezeranya ariwe wamuciye inyuma.

 

Uyu mugabo yagize ati:” Njye we agahinda mfite , abana banjye nabaraje k’umuturanyi , naraye mbamesera , nazindutse ndabatekera mbaha icyayi , kuko ejo bavuye ku ishuri ba babaye bambaza mama wabo mbura ikintu mbasubiza, mbuze icyo mbasubiza ikiniga kinyishe , njya mu buriri, nagerageje no gushaka kwiyahura biranga [Yarimo arira cyane]”.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yasezeranye n’umugore amubwira ko azamwubaha ko azamukunda mu byiza no mu bibi ndetse amuha n’andi masezerano avugwa n’abari gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

 

Ati:” Kugira ngo umuntu arahirire ku ibendera ry’igihugu ashaka urugo rwe kugira azaruteze imbere , akora nk’umugabo yiteze imbere , akarahira ngo yaba mu byago no mu makuba, umuntu umpemukiye nta nakaboko nacitse , njye mfite amaguru n’amaboko , akaba ankoreye ibintu nk’ibi ngibi twarasezeranye ku ibendera ry’Igihugu [ Yarimo aryerekana kuko bari imbere yaryo ], akazamura akaboko ko haba mu byago no mu makuba atazampemukira , akaba ampemukiye, njye ndumva yazahanwa n’inzego zibishinzwe n’amategeko”.

 

Uyu mugabo witwa Bigirimana Moise wo mu Karere ka Kamonyi , yashakanye n’umugore we witwa Muragijimana Jeanine bari baturanye inzu ku yindi muri aka Karere yavuze ko avukamo.

 

Mu bisobanuro bye yakomeje avuga ati:” Nari mvuye mukazi aho nkorera ngeze murugo nsanga umuturanyi wanjye w’umusore w’imyaka 28 bariryamaniye mu cyumba , mbagezeho bashaka kunkubita ari babiri ni uko kugira ibigango ari byo byantabaye”.

 

Uyu mugabo yakomeje asobanura ko yahageze bakimara kubikora umusore akamwemerera ko babikoze rimwe .Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho umugore we agiriye ikimwaro yavuze ko ntabadatandukana.

 

We n’umugore we bari baramaranye imyaka 6 bafitanye abana babiri.Bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko nyiri ubwiye yabyivugiye.Bigirimana avuga ko atari ubwambere yari abafashe ngo na cyane ko bagiye bamukomeretse inshuro nyinshi ubwo yajyaga anabasangana bari mu byabo nk’uko yabyise.

 

https://youtu.be/vTUulFlWR50?si=4y0bigOUd-Elr6o0

Advertising

Previous Story

Burundi : Uwahoze ari Padiri yanditse asezera ahita akora ubukwe n’umukobwa yihebeye

Next Story

“Nge ndi Team Bruce Melodie Kuko uriya mwana ni Impirimbanyi” ! KNC yongeye Ibibembe Mu binyoro yigarama The Ben!

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop