Nyuma y’igihe gito bakundana Harmonize yatanze gasopo ku bakobwa bamwandikira banyuze kumbuga Nkoranyambaga ze avuga ko yamaze gutanga umubare w’ibanga kuri Poshy Queen.
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Harmonize uri kurera umwana wenyine, niho yeruriye ko akunda cyane Poshy Queen.Byatangaje benshi bamwe bati:”Bwanyuma na nyuma yasubiye mu rukundo gusa akomeza gushinjwa gukunda abakobwa bafite amataye.
Muri uko gutangaza iby’urukundo rwe na Poshy Queen wamamaye kumbuga Nkoranyambaga, Harmonize yavuze ko yamaze guha uyu mukobwa umubare w’ibanga wa telefone n’imbuga Nkoranyamba ze uyu mukobwa ngo ariwe ujya abigenga, agaragaza ko abamwandikira bafite ibibazo.
Yagize ati:”Umugabo w’umwizerwa ku Isi.Urukundo rwanjye rujyana na Telefone yanjye.Kugeza yamaze kubona umubare banga wa Telefone yanjye”.Yakomeje agira ati:”Twashatse guhuza na mbere hose ariko ntibyakunda.Aya niyo merekezo yanjye yanyuma.Uyu niwe mukobwa wanjye”.
Poshy Queen uri mu rukundo na Harmonize ni uwo muri Tanzania.Ni umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo wo muri Nigeria baje gutandukana nyuma yo kudahirwa n’urukundo rwabo bagahitamo gutandukana.
Muri 2023 nibwo Frida Kajala yatangaje ko yatandukanye na Harmonize, avuga ko Harmonize ari umwana ukeneye gukomeza kwita kubindi bintu.