Rubavu: Imbwa yariye ubugabo bw’umwana muto witwa Ntari Justin Tildon bahita bayica

25/02/2023 13:36

Umwana muto cyane ufite imyaka 7 wo mu Karere ka Rubavu arembeye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK nyuma y’uko imbwa y’iwabo imukase ubugabo ikabumaraho nayo igahita yicwa.

Ni inkuru y’agahinda yabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, mu masaha ashyira saa saba z’amanywa mu Murenge wa Rugerero, akagari ka Kabirizi ho mu mudugudu wa Nyamiyiri.Uyu mwana witwa Ntari Jistin Tildon yariwe n’imbwa ubugabo ubwo umukozi wo muri uru rugo yari hanze.Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo, yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko imbwa yariye ubugabo bw’umwana ubwo umukozi wo muri urwo rugo yari hanze witwa Uwase Cynthia yari kumwe n’undi mwana wo mu baturanyi witwa Bizimana Fabrice, nibwo imbwa yo muri urwo rugo yinjiye munzu irya ubugabo bw’umwana ibukuraho bumvishe atatse cyane barebye basanga yabukuyeho, baratabaza maze ubwo Polisi yari ihageze bahitamo nayo kuyica.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko umwana yahise ajyanwa kwa muganga kuri ubu akaba arwariye muri CHUK.Uyu mukozi wo muri urwo rugo we na mugenzi we bari hamwe kuri ubu bakaba bafunzwe mu gihe bakirimo gukorwaho iperereza, kubera uburangare bagize imbwa ikarya ubugabo bw’umwana.
Uyu muvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, yaboneyeho kwibutsa abaturage ko n’ubwo yaba amatungo abana n’abantu akwiriye kuba aho akwiriye kuba aziritse ntarekurwe uko bitekerejwe, kuko nayo ari ibikoko nk’ibindi bitazi ubwenge.Inkuru tuyikesha Rwanda24.
https://www.youtube.com/watch?v=4eOL6bHcSzY

Advertising

Previous Story

“Ndi umugore w’imyaka 22 umugabo wanjye afite imyaka 66 gusa abantu banga ko twiryamanira” !

Next Story

Umugore utwite yabyariye mu musarani umwana ahita agwamo atabarwa n’abashinzwe umutekano

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop