“Ndashaka umugabo untera inda nkabyara umwana w’umukobwa ” ! Blessings CEO yasabye umugabo ubishoboye kumutera inda y’umukobwa

25/08/2023 10:04

Uyu mugore wo mu gihugu cya Nigeria wamamaye cyane hirya no hino ku mbugankoranyambaga witwa Blessings CEO yavuze ko ashaka kubyara umwana w’umukobwa.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa ndetse akaba ashaka ko hari umugabo waza akamutera inda Kugira ngo agere kubyo yifuza byo kubyara umwana w’umukobwa.

 

Ubusanzwe uyu mugore Blessings CEO azwiho kugira inama urubyiruko mu ngeri zose ndetse uyu mugore akaba atagira umugabo.

 

Uyu mugore akaba yarahanye gatanya n’uwahoze ari umugabo we babyaranye umwana umwe w’umuhungu bakaba barahanye gatanya bamaranye umwaka umwe n’amezi 6 bashakanye.

 

Ubusanzwe ntiyajya akunda kuvuga ibyerekeye ubuzima bwe bwite ku mbugankoranyambaga ariko ibyo yavuze byo kuba ashaka umugabo umutera inda ngo abyare umwana w’umukobwa byagaragaje ko nta mukunzi afite.Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

 

“Nshaka umugabo untera inda nkabyara umwana w’umukobwa.”

 

Abagabo benshi bakomeje kuvuga ko uwaba amahirwe nabo bamutere inda kubera ubwiza uyu mugore afite.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 4 byangiza urukundo n’urushako mu gihe gito

Next Story

Dore impamvu abasaza bakomeje gukunda abakobwa bakiri bato, n’abakecuru bagakunda abasore bato

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop