Dore impamvu abasaza bakomeje gukunda abakobwa bakiri bato, n’abakecuru bagakunda abasore bato

25/08/2023 11:50

Dore impamvu abasaza bakomeje gukunda abakobwa bakiri bato, n’abakecuru bagakunda abasore bato

 

Ibi ni ibintu byeze muri iyi minsi aho uri gusanga abasore ndetse n’abakobwa bari gukundana nababaruta mu myaka.

 

Ibi ni cyane ku basaza aho usanga umusaza ashakana n’umukobwa akubye kabiri mu myaka. Ushobora kwibaza impamvu iri inyuma yabyo.

 

Dore bimwe mu bituma abo bakuze bikundira abakiri bato:

 

Baba bashaka gusubira ibwana : Abagabo benshi usanga iyo bakuze bumva batarakura cyane ariho usanga umusaza ari gutereta umwana unyanga n’abakobwa be cyangwa ungana nabuzukuru be kubera ko yumva ashaka kwigumira ibwana akirengagiza ko burya ashaje.

 

Uburambe: Abakobwa benshi bakiri bato usanga nta burambe bafite mu nkundo bityo abasaza bakuze bahitamo gushuka abo bakobwa bato kuko baziko umukobwa cyangwa umugore ukuze aba afite uburambe mu nkundo batabona icyo bamushukisha.

 

Kwifuza byinshi: Aba bakobwa bakiri bato mu myaka baba bifuza ibintu byinshi mu buzima bwabo Kandi nta bushobozi bafite bwo kubyigurira bityo rero abasaza bakoreye amafaranga cyera barabibagirira bityo bigatuma bajya no murukundo kubera ko aba bakobwa bato baba bashaka umugabo uvuga buri kimwe.

 

Amarangamutima atandukanye: Hari ubwo abantu kandi bagira amarangamutima atandukanye bityo ugasanga umukobwa muto we yikundira abasaza cyangwa se umusaza yikundira abakobwa bakiri bato.

 

Kontorore:Hari ubwo Kandi abasaza bakuze bahitamo gushaka abagore bakiri bato kuko baziko kubakontorora bizorohaa kurusha umugore ukuze nkabo kuko we aba azi ubwenge cyane.

 

Irari: Aba bakobwa bato bafite imyambaro bambara ikoroga mu bwonko abasaza cyane ko mu busore bwabo iyi myambaro ntiyabagaho, rero iyo banyuze ku Musaza usanzwe agira irari bituma yifuza ko uwo mukobwa ukiri muto yamuza hafi.

 

Ubucyene: Iki nacyo kirashoboka cyane hahandi umukobwa avukira mu muryango ukennye ariko atanyurwa nibyo ahabwa bityo akumva ko agomba gushakana nigisaza gifite amafaranga kugira ngo nawe aze mu bakire.

 

Si ibi gusa nawe ushobora kuba Hari ibindi waba Uzi

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

“Ndashaka umugabo untera inda nkabyara umwana w’umukobwa ” ! Blessings CEO yasabye umugabo ubishoboye kumutera inda y’umukobwa

Next Story

Umuhanzi Eddy Kenzo uyuboye ihuriro ry’abahanzi muri Ugannda yatangaje impamvu atazasura mu ishuri kwiga muyabanza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop