Byari amarira ubwo yashyiraga hanze ukuri kw’aho umukunzi we yamukuye.
Ubusanzwe urukundo ni rwiza.Nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba uri uuhamya warwo kandi niba rutarakugeraho wihangane ruzakugeraho.Uyu mukobwa nawe yatewe agahinda arira amarira y’ibyishimo ubwo yibukaga aho umukunzi we yamukuye.
Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria utigeze avugwa amazina ye , yagaragaje uko yasaga mbere yo guhura n’uwo yita umumalayika we [Her Boyfriend] n’uko asigaye asa nyuma yo guhura n’uwo musore bakemeranya kubana.
Yari ari kwitegereza ahantu hatandukanye yagejejwe n’umukunzi we, aho bajyanye, ibyo basangiye aho babanye n’ibindi bitandukanye.Benshi bashimiye uyu mukobwa wibutse aho yavuye agashimira uwahamukuye.
Benshi bavuze ko banejejwe nuko atibagiwe , basaba n’abandi bakobwa kujya batera intambwe bakerekana urugendo rwabo rw’ubuzima.Umwe yagize ati:”Mushiki wanjye, umugabo ugukunda ntabwo yakwifuza kukubona uri kurira keretse mu gitanda gusa”.