Saturday, May 11
Shadow

Ndambiwe ibihuha, namuteye inda kandi nta ndezo ntanga rwose ! frique

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru yuyu musore Afrique Joe wamamaye cyane muri muzika nyarwanda irimo aho aherutse kuvuga byinshi ku makuru yamuvuzweho ko ashobora kuba yarateye inda.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu musore Afrique ukunzwe n’abatari bacye hirya no hino yavuze ko ashobora kuba atanga indezo ndetse ko yateye inda.

 

Ibyaka ibaye hafi ibiri, uyu musore yagaragaje neza ko ashoboye muzika, ibyo bikaba byaragaragajwe nuko yashyize hanze indirimbo yitwa “agatunda” uragenda Iba ikiyobyabwenge mu bantu ndetse ikundwa mu buryo iyo ndirimbo yagiye ihatanira ibihembo bitandukanye harimo Niki indirimbo y’umwaka.

 

Ubwo uyu musore yakundwaga n’abatari bacye yagiye avugwaho amakuru menshi ko ashobora kuba yarateye inda abakobwa benshi ndetse ko uyu musore atazi umubare wabo yateye inda. Ayo makuru afatwa nk’ibihuha kuko uyu musore ntakintu yigeze abivugaho usibye kuba byarahwihwiswaga.

 

Mu minsi ishize uyu musore yagiranye ibiganiro n’umunyamakuru Irene Murindahabi maze uyu musore avuga ko yateye inda ariko ko nta ndezo atanga ndetse ko ntaniyo ateze gutanga.

 

Uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Shadia.”

 

 

 

 

 

Source: MIE Empire