Sunday, April 28
Shadow

Abagabo bari guhigira ku nkura mu kibikira, Hari uherutse kunsaba kubivamo ! Masera

Ubusanzwe abantu benshi ntibakunda kugira icyo bavuga ku bakobwa bahitamo kwiyegurira imirimo y’Imana, ngo babaye ababikira ariko burya ngo bahura n’ibintu bikomeye birimo imbogamizi zishobora gutuma babangamirwa ku buryo bukomeye cyane.

 

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mubikira witwa Hope, irimo aho yavuze ko abagabo benshi bakomeje kumutereta ndetse bakomeje no guhigira kumugusha bakamuvana mu kibikira.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Gerard Mbabazi mu kiganiro inkuru yanjye nibwo uyu mubikira yavuze imbogamizi nyinshi ahura nazo mu rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana.

 

Ubwo bari mu kiganiro, uyu mubikira yavuze uburyo Hari abagabo bamutereta bamubwira ko abereye kuba umugore mu rugo kuko ngo akwiye kuba umugore ahubwo ko akwiye kuva mu kibikira.

 

Yakomeje avuga ko hari umugabo uherutse kuguhamagara akamutereta ndetse amusaba ko yareka kuba umubikira, akaza bagakora ubukwe. Icyakora uyu mubikira we ahamya ko yagiye mu kibikira kubera ko byari bimurimo ndetse ko atakivamo kuko ariwo muhamagoro we.

 

Ubusanzwe uyu mubikira Hope ni umuhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ndacyategereje.”

 

 

 

 

 

Source: Gerard Mbabazi